Iyi myambaro ya Dolce & Gabbana ni iyo yise ‘DGSS22’ yagenewe abagore n’abakobwa. Mu ntugu ishushe nk’ibinyugunyugu.
Niyitanga yanditse ku mbuga nkoranyambaga agaragaza ko iyi myambaro yasohotse nyuma y’iyo yari yashyize hanze muri Nzeri umwaka ushize, yise ‘Inyambo Collection’ bimeze kimwe.
Yavuze ko yari akwiriye guhabwa icyubahiro nk’uwahanze imyambaro imeze nk’iyo Dolce & Gabbana yashyize hanze mu mpera za Nzeri uyu mwaka.
Yanditse ati “Mukomere Dolce & Gabbana. Ntabwo byari bigoranye kumvugisha iyo mwari kuba mushaka gufatanya nanjye. Nta cyumba kigomba kubaho ku bantu bigana iby’abandi muri uru ruganda rwo guhanga.”
Uyu musore yakomeje avuga ko uru ari urugero rugaragaza ubujura buhambaye. Avuga ko ubutaha ushinzwe itumanaho muri uru ruganda yazamuvugisha kugira bakorere hamwe.
Niyitanga yabwiye IGIHE ko afite ishingiro ryo kwandika ubutumwa yashyize hanze kuko imyambaro ye yagiye hanze mbere y’iya Dolce & Gabban bityo bakwiriye gucisha make bakamuvugisha.
Ati “Impamvu navuze biriya, imyambaro yanjye ni yo yagiye hanze mbere. Abantu benshi bakomeje kumbaza ukuntu nacecetse kandi narashishuwe mfata umwanzuro wo kuzamura ijwi kuko ntabwo bikwiriye kubera izina bafite ko bansikamira ngaceceka.”
Yavuze ko nta muntu n’umwe wo muri iyi nzu ihanga imideli uramuvugisha gusa yemeza ko mu gihe baba babishatse byaba ari intambwe nziza yo kugira ngo bakorere hamwe.
Ku mbuga nkoranyambaga za Dolce & Gabbana nta na hamwe baravuga kuri iyi myambaro Tanga Designs avuga ko bamutwaye.
Imyambaro ya Niyitanga yise ‘Inyambo Collection’ yagiye hanze muri Nzeri umwaka ushize. Isohoka yabwiye IGIHE ko yayitekereje mu gihe cya Coronavirus aho abantu basabwa guhana intera, kudakoranaho no kwambara agapfukamunwa.
Ati “Iyi myambaro nayikoze nshaka gufasha cyane cyane abagore n’abakobwa muri ibi bihe bashaka kurimba. Kuko umuntu wayambara ntiyakwirirwa yambara agapfukamunwa kayo, uturindantoki, amasogisi ku buryo umuntu yayifashisha muri ibi bihe by’icyorezo. Ikindi ni imyambaro ijyanye n’ubukonje.”
Niyitanga Olivier watangije iyi nzu, afite imyaka 23. Yavukiye mu Rwanda aba ari naho akurira. Yatangiye ibyo guhanga imideli nyuma yose gusoza amashuri yisumbuye.
Yabyinjiyemo ari nko kwishimisha akajya afata umwanya munini ahanga imideli ndetse atangira no kujya yambika abantu. Nyuma yaje kugenda yihugura kugeza ubwo yabonye ko byavamo umwuga wamutunga abitangira atyo, niko gushinga Tanga Designs.
Hey @dolcengabana, It surely couldn’t have been that hard to contact me if you really wanted to WORK together! There is no room for PLAGIARISM in this creative industry.#tangadesigns #madeinrwanda #RwOT pic.twitter.com/5WPUZitoUC
— tangart (@tangadesigns) October 7, 2021
Umwambaro wa nyuma kuri iyi ni wo bivugwa ko wibwe Tanga Designs



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!