00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ndi mushiki wanyu - Moïse Turahirwa akomeje kuvugisha abantu

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 27 April 2024 saa 09:32
Yasuwe :

Moïse Turahirwa wamamaye mu guhanga imideli wanantangije inzu ya Moshions, akomeje kuvugisha benshi nyuma y’ubutumwa akomeje gushyira ku mbuga nkoranyambaga bukibazwaho.

Kuri iyi nshuro Turahirwa yashyize ubutumwa ku rubuga rwe rwa X agaragaza ko afite urugendo muri Kenya, akangurira abatuye iki gihugu kujya kugura ibikorwa bye, ariko yongeraho ko ari mushiki wabo.

Ati “Nairobi, umwenda w’umukiro Imandwa yawubazaniye. Muze muri benshi, mubwire n’abarwayi baze mbakize. Munzanire ayo mafaranga nka mushiki wanyu nimanukire!’’

Ubu butumwa bwa Turahirwa bwatumye bamwe bongera kumwibazaho. Hari nk’uwitwa Bimenyimana Renovat wanditse ati “Waraduhombeye.’’ Mu gusubiza nta kuzuyaza Turahirwa ati “Cyane! Muzanahomboka.’’

Abandi batanze ibitekerezo ku butumwa bwa Turahirwa bagaragaje ko bakomeje kumirwa kubera ubutumwa atambutsa ku mbuga nkoranyambaga. Umwe ati “Umukobwa wacu Moses apfuye mwanya ki?’’

Hari hashize iminsi mike Turahirwa yongeye kubura ibyo kwifashisha imbuga nkoranyambaga ashyiraho ubutumwa butavugwaho rumwe.

Ibi byatangiye ku wa 23 Werurwe ubwo yifashishije imbuga nkoranyambaga ze, agashyira hanze ifoto yambaye ubusa buri buri. Iyi foto Turahirwa yasangije abamukurikira, bigaragara ko yafashwe ubwo yari avuye muri ‘piscine’ mu gihe uwamufotoye yamuturutse inyuma afata ifoto yambaye ubusa buri buri.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Mata nabwo yanditse ubutumwa butera hejuru RwandAir, avuga ko igikapu cye bisa nk’aho kibanzweho n’imbwa zisaka ku Kibuga cy’Indege cya Kigali kiri i Kanombe.

Icyo gihe yasabye RwandAir ko igikapu cye kitagomba gusigara i Kigali, ati “Ndabasabye icyo gikapu ntigisigare, nigisigara turisiba”.

Nyuma y’igihe gito, RwandAir yasubije Turahirwa, imumenyesha ko igikapu cye nta kibazo gifite. Turahirwa nawe yasubije ubu butumwa agaragaza ko yanyuzwe n’uburyo RwandAir yakemuye ikibazo cye, ati "Muri aba mbere, igikapu cyangezeho."

Turahirwa aheruka kubwira France 24 ko aterwa ipfunwe n’uburyo afatwa mu muryango nyarwanda, ibishobora kuba bifitanye isano n’imiterere ye, dore ko bivugwa ko aryamana n’abo bahuje ibitsina, babarizwa mu muryango wa LGBTQ.

Icyo gihe, yavuze ko hari byinshi bitamushimisha ku buryo afatwa n’abantu, avuga ko bamufiteho imitekerereze itari myiza. Ati “Siniyumva neza iyo ndi mu ruhame kubera ko numva abantu bamfiteho imitekerereze itari myiza.”

Turahirwa yavuze ko umuryango we ndetse n’akazi ke, ari byo bimuhumuriza mu gihe ari guhura n’ibizazane kubera imiterere ye.

Yavuze ko gukora “Imideli…biguha uburenganzira bwo kuba uwo ushaka kuba we.”

Gusa abajijwe niba iyi miterere ye yarigeze ayiganiraho n’ababyeyi be, yirinze gusubiza.

Muri Kamena umwaka ushize Turahirwa yarekuwe by’agateganyo nyuma yo gufungwa akurikiranyweho ibyaha birimo gukoresha ibiyobyabwenge no gukora inyandiko mpimbano.

Icyo gihe, Urukiko rwafashe icyemezo cyo kumurekura ariko ategekwa kutarenga imbibi z’u Rwanda no kujya yitaba Ubushinjayaha buri cyumweru.

Turahirwa amaze iminsi avugisha abantu kubera ubutumwa atambutsa ku mbuga nkoranyambaga ze

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .