00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali Fashion Week: Ibyo wamenya ku bana bafite ubumuga bw’uruhu bamuritse imideli

Yanditswe na Ishimwe Rugamba Ornella
Kuya 28 May 2026 saa 12:47
Yasuwe :

Iradukunda Nicole w’imyaka 11 n’umuvandimwe we, Nikita Ineza Ange w’imyaka 8 ni abana bihebeye ibijyanye no kumurika imideli, ndetse barenga abashoboraga kubaca intege kuko bafite ubumuga bw’uruhu.

Aba bavandimwe bo mu Karere ka Rulindo ni bamwe mu banyamideli bitabiriye ibirori byo kumurika imideli bya ‘Kigali Fashion Week’ byabaye mu ijoro ryo ku wa 27 Gicurasi ku kiraro cya Kigali Universe giherereye mu Mujyi wa Kigali.

Muri ibi birori Iradukunda na Ineza bakoranye n’inzu y’imideli yo muri Sierra Leone. Ni igikorwa kandi bashyigikiwemo n’umubyeyi wabo witwa Uwamariya Olive.

Mu kiganiro na IGIHE, Uwamariya Olive yavuze ko abyara aba bana umuryango nyarwanda wabanje kumuheza kuko bafite ubumuga bw’uruhu.

Uwamariya akibona ko abyaye umwana wa mbere akavukana ubumuga bw’uruhu, sosiyete yatangiye kumutera amabuye, batangira kumwita amazina agiye atandukanye bituma agenda acika intege ku buryo atashoboraga kuba yafotora umwana we ngo amushyire ku mbuga nkoranyambaga.

Akibyara umwana wa kabiri akabona ko nawe avukanye ubumuga bw’uruhu, yahise afata umwanzuro ukomeye wo kwita ku bana be, ku buryo ahindura imyumvire y’abantu muri sosiyete, yo kumva ko umwana ufite ubumuga adashoboye.

Nyuma yaje gufata umwanzuro wo gutangira gukoresha imbuga nkoranyambaga, afungura YouTube channel yise “shuwadilu” kugira ngo agaragaze ko umwana wese ufite ubumuga atagomba gusuzugurwa.

Uwamariya yahise atangira gukina filime z’urwenya, gusa abona ko bitari kugenda uko abishaka kuko icyo gihe babaga mu cyaro kandi muri we afite intego ko abana be babaho neza.

Yagize ati “Natangiye dukina comedy kuri YouTube mbona ntabwo biri kugenda neza nk’uko nabyifuzaga, nifuzaga ko abana banjye baziga mu ishuri ryiza kuko urumva bavukanye ubumuga bw’uruhu, naravugaga ngo ntibazajya guhinga cyangwa ngo babe abayede ku bikwa kuko izuba ryabica ndavuga ngo reka dutangire gukoresha YouTube cyane nibatangira kumpemba abana banjye nzabajyane mu ishuri ryiza.”

Uwamariya yaje kwigira inama yo gutangira gukoresha abana be mu bikorwa byo kumurika imideli y’ibyo akora cyane ko yari yaratangiye akazi ko kudoda.

Yagize ati “Nagize igitekerezo mvuga ko ubwo abana banjye babiri bahari nabakoresha bakabasha kumurika imideli y’ibyo nkora.”

Uyu mubyeyi yagarutse kandi ku buryo abana mbere bahuraga n’abantu mu nzira bakabita amazina ataboneye, bagataha bababaye bakabimubwira, gusa akabakomeza akababwira uburyo ari abantu b’agaciro ndetse barusha bwenge abo babivuga.

Ati “Umwana ntiwamuhisha aca mu nzira bakamubwira ngo nyamweru agataha yababaye akabimbwira, nkamubwira ngo mukobwa wanjye ugomba kubaho, abo bakubwira gutyo ubarusha ubwenge, ni uko Imana yakuremye abantu ntibakwiye gusuzugura ikintu imana yaremye, hari icyo Imana yabikoreye.”

Uwamariya yavuze ko nyuma y’aho aba bana batangiye kumurika imideli, ibikorwa byo kubibasira byagabanyutse.

Uretse kumurika imideli, Iradukunda na Nikita Ineza bakina no muri filime nyarwanda yitwa ‘Ibikomere’.

Iradukunda Nicole w'imyaka 11 yamuritse imideli ya Wah mo Design
Ineza Ange Nikita w'imyaka umunani ari mu bamuritse imyanda yakozwe n’inzu y’imideli yo muri Sierra Leone
Ineza Ange Nikita ari mu bana bagaragarijwe urukundo muri ibi birori
Iradukunda Nicole ni mukuru wa Nikita. Yagaragaje ko abana bafite ubumuga bashoboye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages