00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ku myaka 7, umunyarwanda Kenzo Kamali mu marushanwa ya Top Model-Belgium-Kids

Yanditswe na

Karirima A. Ngarambe

Kuya 6 November 2013 saa 09:45
Yasuwe :

Umwana w’umuhungu w’umunyarwanda witwa Kenzo Kamali ufite imyaka irindwi, ari mu marushanwa ya nyuma (final) mu Bubiligi ku rwego rw’igihugu bita “Top Model-Belgium- Kids” ateganyijwe gusozwa tariki 7 Ukuboza 2013.
Kenzo akaba afite umubare umuranga muri ayo marushanwa kugira ngo abashe gutorwa, uwo mubare ni 85. Gutora bikorwa n’abantu batuye mu bihugu by’u Burayi, u Bubiligi, u Bufaransa n’igihugu cya Luxembourg.
Mu Bubiligi wohereza sms, ukabanza kwandika “TMBKIDS85” ugakurikizaho: (…)

Umwana w’umuhungu w’umunyarwanda witwa Kenzo Kamali ufite imyaka irindwi, ari mu marushanwa ya nyuma (final) mu Bubiligi ku rwego rw’igihugu bita “Top Model-Belgium- Kids” ateganyijwe gusozwa tariki 7 Ukuboza 2013.

Kenzo akaba afite umubare umuranga muri ayo marushanwa kugira ngo abashe gutorwa, uwo mubare ni 85. Gutora bikorwa n’abantu batuye mu bihugu by’u Burayi, u Bubiligi, u Bufaransa n’igihugu cya Luxembourg.

Mu Bubiligi wohereza sms, ukabanza kwandika “TMBKIDS85” ugakurikizaho: ku batuye mu Bubiligi umubare “3565”, ku batuye mu Bufaransa ukurikizaho umubare “81013” naho muri Luxembourg wandika ”64747”.

Ku myaka 7, Kenzo Kamali ari mu marushanwa ya Top Model-Belgium-Kidis

IGIHE, tuganira n’umubyeyi wa Kenzo Kamali, Kantarama Christine, yatubwiye ko anezezwa cyane no kubona umwana we yishimiye ayo marushanwa yatangiye umwaka ushize wa 2012, kuko iyo bamubaza aho aturuka yishimira kuvuga ko afite inkomoko ye mu Rwanda, bigatuma abana bandi bakorana ayo marushanwa bihutira kumenya icyo gihugu cy’u Rwanda naho giherereye n’ibindi.

Ikindi ngo cyashimishije nyina wa Kenzo ni igihe bababwiraga guhitamo ikintu kizajya kibaranga mu marushanwa yabo, Kenzo we agahitamo umuheto n’umwambi by’akinyarwanda, ibi bikaba byaramuhesheje amanota kuko Abandi ngo babonaga ari bishya.

Kenzo kandi kugirango ngo agere aho ageze yabanje guhiganira umwanya mu matora rusange abanza aratsinda, yongera gutsinda ayakurikiyeho abanziriza aya nyuma, ubu akaba ageze mu gice gisoza aribwo akeneye inkunga y’abazabasha kumutora.

Akaba asaba Abanyarwanda batuye muri ibi bihugu: Ubufaransa, Ububiligi na Luxembourg, ko bamutera ingabo mu bitugu kugira ngo yegukane umwanya wa mbere muri aya marushanwa.

[email protected]

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages