Tariki 2 Kamena 2019 nibwo Kim Karashian yamuritse imyambaro y’imbere igaragaza imiterere y’abagore ayita “Kimono”.
Bikimara kumenyekana ko yise iyi myambaro atyo, ntibyishimiwe na benshi biganjemo abo mu Buyapani bifashishije imbuga nkoranyambaga bakamwamaganira kure bavuga ko ari gusuzugura umuco wabo.
Ubusanzwe Kimono ni umwambaro wubashywe mu muco w’Abayapani wambarwa mu birori bikomeye nk’ubukwe, gushyingura n’indi minsi mikuru.
Nyuma y’iki gitutu, Kim Kardashian, yemeje ko agiye gushaka irindi zina risimbura Kimono yambuwe n’abayapani.
Abinyujije kuri Twitter na Instagram, Kim Kardashian yatangaje ko yamaze guhindura izina ry’iyi mideli ayita ‘SKIMS’.
Ati “ Abakunzi banjye n’abankurikira mbakuraho ibitekerezo byinshi. Numva ibitekerezo byabo kandi nishimiye ko bampaye ibitekerezo ku mideli yanjye mishya. Nyuma yo kubiha agaciro nishimiye kubatangariza ku mugaragaro SKIMS.”
Kardashian yavuze ko umuhango wo kwerekana iyi mideli uzaba tariki 10 Nzeri 2019.


TANGA IGITEKEREZO