Judith Heard Kantengwa, Umunyarwandakazi wamamaye muri Uganda mu kumurika imideli ndetse akaba atangiye kwagurira ubuhanzi bwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ahamya neza ko amahirwe yabonye azayakoresha neza akazavunguriraho abamurika imideli bagenzi be bo mu Rwanda.
Judith Heard abana n’umuryango we muri Uganda ariko akunda kuba muri Amerika kugira ngo akurikirane iduka rye ry’imideli ahafite. Mu byo yishimira yagezeho mu buzima bwe, ni inzu y’imideli afatanyije n’Umunyanijeriya bise ‘2African Girls’ iherereye mu Mujyi wa Houston muri Leta yaTexas.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Judith Heard yavuze ko iyi nzu ari kimwe mu bikorwa ashingiraho yemeza ko kizamufasha kwagura impano ye ndetse n’abandi Banyarwanda bamurika imideli izabafasha kwigaragaza ku rwego mpuzamahanga.
By’umwihariko Judith Heard yambitse bamwe mu bahanzi b’ibyamamare ku Isi barimo Beyonce na Nicki Minaj. Kuba yarabashije kubambika, asanga ari intera ikomeye yagezeho.
Uyu Munyarwandakazi yiteguye gufasha abanyamideli bo mu Rwanda guteza imbere uyu mwuga ndetse arateganya kuzana ibikorwa bye mu rwamubyaye ari nako asangiza ubumenyi bagenzi be.
Yagize ati “Maze kugera ku rwego rwiza ndifuza ko ubumenyi maze kugira nabusangiza abanyamideli bo mu Rwanda dufatanyije tugateza igihugu cyacu imbere mu bijyanye n’imideli kuko nabonye bakora ibintu byiza .”
Yakomeje agira ati, “Navuye mu Rwanda ibintu bijyanye n’imideli bitaragera kure ariko ubu hari intambwe ikomeye imideli imaze gutera ndetse mu bigaragara Abanyarwanda bamaze gusobanukirwa icyo imideli isobanuye kuko n’abantu barabyitabira”.
Judith Heard ni umubyeyi w’abana batatu, babiri muri bo ni impanga yabyaranye n’umugabo we, Umunyamerika Dr. Alex Heard naho uwa gatatu ni uwo yafashe yiyemeza kumubera nyina.
Kuba ari umubyeyi w’umunyamideli nta mbogamizi na ntayo abibonamo kuko agira umwanya uhagije wo kwita ku muryango we ndetse na wo ntuhwema kumutera ingabo mu bitugu kuko ukunda umwuga akora.
Ati, “Kuba ndi umubyeyi ni umugisha ukomeye kuri njyewe. Ni agaciro gakomeye, buri kintu ngiha umwanya wacyo gusa iteka abana baza imbere. Kuba umuryango wanjye unshyigikira mu byo nkora bintera imbaraga zo gukomeza uru rugendo. Nta mbogamizi mpura na zo mu kumurika imideli ndi umubyeyi”.
Yaboneyeho gushishikariza abamurika imideli mu Rwanda guhanga udushya, kwigirira icyizere no kugira ishyaka ryo kuba aba mbere muri byose ku buryo ibyo bakora bizagera ku rwego mpuzamahanga.



















TANGA IGITEKEREZO