Ivan Mugemanyi ni izina rikomeye mu ruganda rw’ubwiza n’imideli mu Rwanda kuko ni umwe mu Banyarwanda bamenye mbere ko ushobora kongera ingano y’ubwiza bwawe binyuze muri ‘makeup’.
Imyaka icumi irashize Ivan Mugemanyi akora ‘makeup’ z’ubwoko butandukanye, yatangiriye mu Bubiligi aho afatanyije na Diane Ndamukunda, batangije ‘Tamiim Beauty’.
Iki kigo cyabo cyakomeje gukorera abantu batandukanye bo mu Bubiligi, mu gihe mu Rwanda hibazwaga ushobora guhindura uruganda rw’ubwiza mu bijyanye na ‘makeup’.
Mu 2015 nibwo Ivan Mugemanyi yatembereye mu Rwanda, ahageze abantu benshi bamwereka ko hakenewe umuntu ukora ‘makeup’ wabigize umwuga.
Mu kiganiro na IGIHE, Ivan Mugemanyi yagize ati “Mu 2015 naje mu Rwanda mu biruhuko abantu bakambaza ibyo nkora nkababwira ko nkora ‘makeup’, bagatangara bati twe hano ntabo dufite uzaze gukorera hano.”
“Icyo gihe nta mpamvu ifatika nari mfite yo kuza gusa mu mpeshyi ya 2015 naravuze ngo reka njye kugerageza isoko, mu buryo butangaje abantu barabyitabiriye cyane kuko mu kwezi kose nagize abakiliya benshi.”
Makeup yoroheje yamwaguriye igikundiro
Iyo urebye abantu Ivan Mugemanyi asiga ubona ko hari itandukaniro rigari n’iby’abandi benshi bakora ‘makeup’ mu Rwanda, kuko yashyize imbaraga mu gusiga abantu ibintu byoroheje.
Mugamanyi azwi cyane muri ‘Classic makeup’ ubu ni bwoko ushobora gusigwa ukarushaho gusa neza ariko utashyizweho ibintu byinshi, bimwe uhura n’umuntu yisize ‘makeup’ ukaba wamuyobewa kuko yamuhinduye.
Ivan Mugemanyi yavuze ko gukorera mu bihugu bitandukanye byatumye abona ko gusiga ‘makeup’ yoroheje byishimirwa na benshi kandi byatumye agira umwihariko.
Ati “Nagiye nkorera mu Bubiligi, nibwo nagize amahirwe yo gusiga abantu bafite impu zitandukanye, mbasha gukoresha ibikoresho bitandukanye ndetse no kwiga uburyo butandukanye bwo gukora ‘makeup’.”
“Aho nibwo namenye ko ubwoko nkunda ari uburyo bwo gusiga umuntu byoroheje ni nabwo abantu bamenye, bagahora bashaka ko mbasiga kuko ntabashyiraho ibintu byinshi.”
Umuhate wo kwigisha benshi watumye ashinga ‘studio’
Mu ntangiriro za 2024, nibwo mu Kiyovu hatangiye inzu ikora ibijyanye n’ubwiza yiswe ‘Ivan M. Studio’ yatangijwe na Ivan Mugemyi mu rwego kwagura ibikorwa bye no kubona uko yahugura abandi bifuza kwaguka muri uyu mwuga.
‘Ivan M.Studio’ itangirwamo serivisi zitandukanye zirimo ‘makeup’, gukora inzara, imisatsi, ‘lashes’ amafoto n’ibindi.
Mugemanyi yavuze ko afata umwanzuro wo gukorera mu Rwanda atigeze atekereza ko yagira ibikorwa byagutse kuri uru rwego.
Ati “Igihe natekerezaga kugaruka mu Rwanda ntabwo numvaga ko nzahita nkora ‘studio’ kuko mu Bubiligi nari nyifite ariko kuyikora bisaba umwanya n’imbaraga nyinshi.”
“Naravuze ngo reka ntangire byoroheje abakiliya nabasabaga kunsanga mu rugo cyangwa nkabasanga aho bari, byakoze neza cyane narabikunze.”
Yakomeje avuga ko uburyo abakiliya bagiye biyongera ndetse no gukenera abamufasha mu kazi ka buri munsi byatumye atangiza ‘studio’.
Ati “Mu myaka itatu ishize habaye ibintu byinshi mu Rwanda, ibitaramo n’inama nyinshi, nibwo natangiye gukorana n’abantu batandukanye, nibwo navuze ko nshobora kugira abantu bamfasha rero kubazana mu rugo ntibyari gukunda nibwo igitekerezo cyo gufungura ‘studio’ cyaje.”
Ivan Mugemanyi wemeza ko ‘makeup’ ari akazi wakihebera ubuzima bwose kandi ko kamugiriye umumaro, agira inama abashaka kwinjira muri uyu mwuga kurangwa n’ubunyamwuga no gutanga serivisi inoze.
Amafoto: Kwizera Hervé & Ivan Mugemanyi
Video: Uwizeye Kambabazi Scovia
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!