00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibihe by’ingenzi byahetse imideli nyarwanda mu 2023

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 22 December 2023 saa 06:48
Yasuwe :

Imideli ni ubuzima, ubihakana antere ibuye! Imyenda yabaye ubuzima bwa buri munsi bw’abantu, biva mu kubirebera ku nganda mpuzamahanga, byinjizwa mu buzima bw’Abanyarwanda, birushaho kuba amata abyaye amavuta ubwo byahuraga na gahunda ya ‘Made in Rwanda’.

Ubu imideli ni uruganda rutunze benshi mu Rwanda, ndetse byagaragaye cyane mu 2023. Ari inganda nto zavutse zikora imyenda ibera bose, kugeza kuri ba bakobwa beza n’abasore b’intarumikwa batuma dukunda iyo myenda nyuma yo kuyerekana, uruganda rw’imideli nyarwanda rwakoze iyo bwabaga mu 2023.

Ibendera ry’u Rwanda ryarazamuwe ku ruhando mpuzamahanga

Kuva muri New York Fashion Week, Paris Fashion Week, Milan Fashion Week, London Fashion Week n’ibindi birori bikomeye mpuzamahanga by’imideli, Abanyarwanda babicanyemo umucyo mu 2023.

Abanyarwanda batanze isomo mu kwerekana imyambaro y’ibigo bikomeye mu mideli, barimo nka Christine Munezero ukomeje guca ibintu ku byapa i New York, witabiriye ibi birori byose agaragaza imyambaro irimo Balmain, David Koma, Ulla Johnson n’indi.

Mu bandi bahesheje u Rwanda ishema barimo Umufite Anipha, Mushikiwabo Denyse, Umuhoza Linda, Umutoni Ornella, Gisa Sonia, Isheja Morella n’abandi.

Inzu Nyarwanda z’imideli zahetse ibirori byabereye mu Rwanda

Bimaze kumenyerwa ko buri munyamahanga ukandagiye mu Rwanda adashobora gusubira iwabo, ataguze umwambaro wa ‘Made in Rwanda’ kubera ubwiza bwayo.

Guverinoma nta karuhuko yatanze mu byo kwakira inama mpuzamahanga muri uyu mwaka, ari nabyo byafashije abanyamideli n’abayihanga gusarura amafaranga mu babaga bitabiriye.

Inzu Nyarwanda z’imideli zahawe umwanya udasanzwe muri ibi birori zibasha kwerekana ibikorwa byazo, ibyibukwa cyane ni Inteko Rusange ya 73 ya FIFA, Trace Awards, Move Africa n’ibindi.

Inzu zigaragaje ubudasa harimo House of Tayo, KEZEM, Sonia Mugabo, Asantii, Haute Baso, Izubaa, Moshions n’izindi zagaragaje ibikorwa byazo ndetse zinacuruzamo agatubutse.

Asantii yafunguye iduka i Kigali

Asantii inzu ihanga imideli yatangijwe na Maryse Mbonyumutwa imaze gushinga imizi mu ruhando mpuzamahanga. Mu 2023 yegereje abaturarwanda imyambaro yayo ubwo yafunguraga iduka Kimihurura mu Mujyi wa Kigali.

Asantii isanzwe ifite amaduka hirya no hino ku Isi nk’i Londres, Johannesburg, Ghana, Nigeria n’ahandi. Ifite intego yo gushyira ku rugero rumwe uruganda rw’imideli Nyafurika n’izindi zose zo ku Isi.

‘Africa A La Mode’ yamurikiye Kigali

Ku wa 21 Nzeri 2023 nibwo i Kigali habereye ibirori by’imideli bizwi nka ‘Africa A La Mode’, bigamije guha urubuga abahanzi b’imideli bafite inkomoko muri Afurika bagaragarizamo ibihangano byabo.

Ibi birori byatangijwe na Jimmy Moïse na Corhinn Brunot byabereye i Kigali, mu gutanga umusanzu mu kuzamura uruganda rw’imideli Nyarwanda no kwerekana ibihangano by’Abanyarwanda ku ruhando mpuzamahanga.

Ifungwa rya Turahirwa wa Moshions

Kuwa 28 Mata 2023, igikuba cyaracitse mu ruganda rw’imideli mu Rwanda ubwo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangazaga ko rwataye muri yombi Moses Turahirwa washinze inzu y’imideli, Moshions.

Turahirwa yari akurikiranyweho ibyaha by’inyandiko mpimbano no gukoresha ibiyobyabwenge, iyi ni inkuru itarashimishije benshi dore ko afatwa nk’inkingi ya mwamba mu ruganda rw’imideli mu Rwanda.

Ku bw’amahirwe ku wa 15 Gicurasi 2023, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwarekuye by’agateganyo Turahirwa akomeza ibikorwa bye cyane cyane ibyo yari amaze iminsi atangiye byiswe ‘Kwanda Season’ ahurizamo abanyempano batandukanye.

Abanyamideli bishyize hamwe

Kimwe mu bintu byo kwishimira 2023 isize mu ruganda rw’imideli, ni ivuka ry’itsinda ry’abahanzi b’imideli batanu, bishyize hamwe batangiza icyo bise NFE (Novelty Fashion Experience).

Iri tsinda rigizwe n’abarimo Gikundiro Joyeuse watangije inzu y’imideli ya Koni Clothing, Niyigena Maurice washinze Matheo Studio, Shema Gaetan, Maison Inkingi na BRAND 8.

Ku wa 13 Ukwakira 2023, ni bwo NFE yakoze ibirori byayo bya mbere yagaragagarijemo imyambaro yari imaze imyaka isaga ibiri ikoraho.

Imideli y’u Rwanda yungutse ikinyamakuru cyihariye

Tariki ya 1 Nzeri 2023, nibwo hatangijwe magazine yihariye izajya ikora ku nkuru z’ubwiza n’imideli igamije kumenyekanisha uru ruganda mu ruhando mpuzamahanga.

SENS Magazine isohoka buri kwezi kuri ubu imaze gusohokamo ibyamamare bitandukanye nka Miss Rwanda 2022 Nshuti Muheto Divine, Miss Rwanda 2020 Nishimwe Naomie n’umunyamakuru wa KC2 Abera Martine.

Abitabiriye Inama ya 73 ya FIFA bakunze imyambaro ya Made in Rwanda
Abahanzi b'imideli buhurije hamwe mu itsinda bise NFE
Imyambaro ya Moshions yambawe n'ibyamamare bitandukanye byitabiriye Trace Awards
Mucyo Sandrine yatangije ibirori by'imideli mu 2023

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages