Ikigo Kering gifite Gucci, cyatangaje ko ibicuruzwa byayo biri kugenda bigabanuka ahanini bitewe n’ihungabana ry’ubukungu, bishobora kuzagira ingaruka ku nyungu yabo nk’uko bizagaragazwa muri raporo izashyirwa hanze muri Mata.
Mu kwezi gushize Kering yari yatangaje ko inyungu ya Gucci mu 2023 yagabanutseho 17% naho imigabane yayo igabanuka ku kigero cya 23%.
Nubwo Gucci ikomeje guhura n’ibihombo, ku rundi ruhande ibindi bigo bikomeye mu mideli birishimira ko inyungu yazamutse.
LVMH ifite Louis Vuitton cyatangaje ko mu 2023 ibicuruzwa byacyo bazamutse ku buryo batatekerezaga.
Hermes nayo yatangaje ko mu mwaka ushize ibicuruzwa byayo byacurujwe cyane, aribyo byatumye igenera agahimbazamusyi abakozi bayo bose bari hirya no hino ku Isi.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!