Mu gikorwa cyo guhitamo abanyamideli hitabiriye abarenga 200 baturutse mu bihugu bitandukanye byo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba nk’u Burundi, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Sudani y’Epfo.
Igikorwa cyo gutoranya abanyamideri bashya bagiye gukorana na We Best Model Management, cyabereye Kibagabaga ahitwa Sundays Art Hub mu ku wa 20 Mata 2024.
Abanyempano bitabiriye batambukaga imbere y’abari bashinzwe kureba abujuje ibisabwa birimo uburebure, gutambuka neza, ingano, isura n’ikigero cy’imyaka.
Umuyobozi wa WeBest Model Management, Kabano Franco yabwiye IGIHE ko yaherukaga gutoranya abanyempano mbere y’ibihe bidasanzwe bya Covi-19.
Bivuze ko hari hashize imyaka ine nta mahirwe ahabwa abanyamideli bafite inzozi zo gutungwa no kumurika imideli ku ruhando mpuzamahanga.
Yanasobanuye ko abatoranyijwe barebye ibintu bitandukanye ariko nyuma hazabaho amahugurwa ku buryo bagira ubumenyi bukenewe ku isoko mpuzamahanga.
Ati “Twabonye umubare munini w’abarenga 200 ariko abo twari dukeneye ni 14, babita abamurika imideli hakaba n’abandi 18 nabo tuzakorana nabo nibabasha kunanuka, gukora uruhu neza no gutambuka neza tuzabatoza tubungure ubumenyi, ariko tuzabigisha bave mu cyiciro cya mbere. Bose hamwe twabonye abanyamideri 32.”
Kabano Franco yasobanuye ko iyo bamaze guhitamo abanyempano bashya hakurikiraho kubigisha, ababashije kugera ku rwego rukenewe bagahabwa amasezerano y’imikoranire noneho hagakurikiraho kubashakira sosiyete mpuzamahanga bakorana nazo ku buryo bisanga muri za Paris Fashion Week, Milan Fashion Week, London Fashion Week na New York Fashion Week.
Byari ibyishimo ku babashije gutoranywa bagiye gukorana na WeBest Model Management kuko bagiye gukabya inzozi zabo.
Uwase Angel ni umukobwa w’urubavu ruto n’imyaka 18 y’amavuko. Amaze umwaka umwe yitoza kumurika imideli. Yaje mu batambutse.
Yagize ati “Narimfite ubwoba, nashatse kubireka kuko nta cyizere nari nifitiye cyo gutambuka ariko Imana irabikoze”.
Ni umukobwa ufite inzozi zo kuba umunyamideli ku rwego mpuzamahanga akazatungwa n’ibyo kumurika imideli.
Uwitwa Ariela Dawn Tendo nawe ari muri 32 batambutse mu ijonjora. Yabwiye IGIHE ko yifuza guhagararira u Rwanda ku ruhando mpuzamahanga.
Ati “Njyewe ndiyizera kandi ibintu ngiyemo mba mbirimo wese, mfite inzozi zo kwerekana u Rwanda ku Isi kandi abanyamideli bitwara neza ku ruhando mpuzamahanga, ababyeyi baranshyigikira cyane kuko bampa umwanya nkajya kwitoza.”
WeBest Model Management imaze igihe yihariye isoko ryo kohereza abanyamideli mu birori mpuzamahanga nka Milan Fashion Week, Paris Fashion Week, London Fashion na New York Fashion Week.














TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!