Igikorwa cyo kwerekana imideli n’ubuzima gakondo Abanyarwanda babagamo ku ngoma ya cyami, cyateguwe na Rwanda Cultural Fashion Show[isanzwe itegura ibirori by’imideli gakondo] ifatanyije na kompanyi yitwa ‘Red Rocks’.
Muri uyu mwaka, ibirori byo kurimba bya ‘Rwanda Cultural Fashion Show’ byabaye mu bice bibiri, icya mbere kigomba kubera mu Mujyi wa Kigali mu gihe hari n’ibindi birori byateguwe ahitwa i Nyakinama mu Karere ka Musanze.
Umuyobozi wa Rwanda Cultural Fashion Show, Ntawirema Celestin yavuze ko bateguye iki gikorwa mu gace k’icyaro mu rwego rwo kugaragaza byeruye ubuzima gakondo bw’Abanyarwanda mu myaka yo hambere bitandukanye n’igikorwa gisanzwe kibera i Kigali aho biba bigoranye kubona ibikoresho birimo nk’uruho, umuheto, umuvure, urusyo n’ingasire, urutara n’ibindi byerekana akarango k’umuco nyarwanda.
Yagize ati “Ni igikorwa twateguye dufatanyije na kompanyi ya Red Rocks, iyi isanzwe itegura icyumweru cyahariwe ubukerarugendo bushingiye ku muco. Ubu bari kwitegura gukora iki gikorwa kizamara icyumweru nk’uko bisanzwe gusa nk’abategura Cultural Fashion Show twifatanyije na bo aho twateguye umunsi w’ibirori byo kwerekana ubuzima nyabwo bw’Abanyarwanda mu gihe cyo hambere.”
Yongeraho ati “Ntabwo byadukundiraga ko mu gikorwa dutegura i Kigali twerekana uko gukama ibitoki bikorwa, uko urwagwa rutegurwa, imibereho y’umwami, kumasha, kwigisha abantu gusya n’ibindi.”
Icyumweru cyahariwe ubukerarugendo bushingiye ku muco kizaba kuva kuwa 26 Kanama kugeza kuwa 2 Nzeri 2016. Igikorwa cyo kwerekana ubuzima gakondo bw’Abanyarwanda kizaba umunsi umwe, kuwa 1 Nzeri 2016 mu gihe hazaba habura iminsi mike hakaba umuhango wo Kwita Izina.
Ibikorwa biteganyijwe kuzerekanwa harimo kwigisha abantu uko kumasha byakorwaga hambere,kuraguza, kwenga urwagwa, guhunika imyaka mu kigega, gusya no gusekura, gukama, gucunda amata, kotsa runonko, gukina igisoro no gusimbuka urukiramende, guhiga mu ishyamba, ubusabane hateguwe intango, ubuvuzi gakondo, kubumba inkono n’ibibindi.
Ntawirema ati “Abanyamideli batojwe n’ibijyanye n’uko umwami yabagaho mu rugo rwe, uko yasabanaga n’abaturage, uko abaja bakoraga akazi, uko abakobwa bakuburaga. Ni igikorwa kizereka umuntu ishusho y’uko byabaga bimeze hambere.”
By’umwihariko abanyamideli 70 bateguwe, biganjemo abo mu cyaro i Nyakinama hafi ya Red Rocks ahazabera igikorwa, abo mu Karere ka Musanze basanzwe berekana imideli ndetse na bake bazaturuka i Kigali baje gutoza abandi.



















TANGA IGITEKEREZO