Uyu mukobwa w’imyaka 34, atuye mu Kagari ka Nengo, Umurenge wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu;yinjiye mu bikorwa by’ubugeni mu mwaka wa 2004.
Ubusanzwe yize ibijyanye n’indimi n’ubuvanganzo mu mashuri yisumbuye ntiyashobora gukomeza muri kaminuza kuko yahise apfusha umubyeyi yari asigaranye (nyina) biba ngombwa ko ari we usigara yita kuri barumuna be.
Umulisa avuga ko amafaranga akura mu mwuga akora yamufashije kwita ku bavandimwe be umunani, abishyurira amafaranga y’ishuri bamwe muri bo bakaba bamaze kurangiza kaminuza.
Uko yatangiye gushushanya
Umulisa avuga ko ubusanzwe yiyumvagamo impano yo gushushanya ariko yabyinjiyemo neza mu 2004 nyuma yo guhura n’umunyabugeni wabigize umwuga akajya amwerekera.
Muri uwo mwaka yatangiriye ku kwandika ku bitambararo, imipira n’ibindi byamuhaye amafaranga yo kwita ku bavandimwe be nk’uko yabitangarije IGIHE.
Yagize ati “Ubwo uwo mugabo yanyerekeraga narabimenye numva ndabikunze ngambirira kuzabigira umwuga. Naje kubona ibiraka by’akarere byo kujya mbandikira ku byapa no ku bitambaro byamamaza byagiye bimpa amafaranga nifashishije mu kwita kuri barumuna banjye.”
Akomeza avuga ko inyungu akura mu kazi akora ka buri munsi yagiye anayifashisha mu kuvugurura inzu basigiwe n’ababyeyi.
Umulisa avuga ko nyuma yo kubona ko akazi akora kamwubahisha yafashe umwanzuro wo gukora ibihangano biteza imbere umuco nyarwanda agamije gusigasira amateka no kumenyekanisha u Rwanda.
Kugeza ubu ngo ibihangano bye byatangiye gukundwa ariko aracyafite imbogamizi zo kubona abaguzi, na bake bamugana biganjemo abanyamahanga.
Ati ”Imbogamizi zikomeye ni ukubona abakiliya bagura ibihangano byanjye kuko usanga bikundwa n’abanyamahanga cyane, abanyarwanda baracyafite ikibazo cyo kudakunda iby’iwabo. Urebye kuba ibyanjye bitaramenyekana cyane mbifata nk’imbogamizi ikomeye.”
Nubwo bimeze bityo ariko atanga inama avuga ko nta murimo n’umwe ukwiye gusuzugurwa kuko byamufashije kudasabiriza icyo ari cyo cyose ndetse arinda abavandimwe be kwandagara.
Ati “Natangiye gukora mfite imyaka 20 byarantunze bituma ntasabiriza n’abavandimwe banjye ntibandagara. Numva umuntu ufite mu mutwe agomba gukora akazi kose nta gutoranya.”
Akomeza asaba urubyiruko kumvira impano zabo aho kwirirwa biruka mu byo badashoboye bakiha intego mu byo bakora n’igihe cyo kuba bayigezeho.



















TANGA IGITEKEREZO