Abanyarwanda bagize diaspora ya Midwest muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ku wa 10 Ugushyingo 2012 bahurije hamwe inkunga izajya mu kigeka cy’Agaciro ingana n’amadolari ya Amerika ibihumbi mirongo itanu na magana cyenda na mirongo itandatu, ni ukuvuga amanyarwanda angana na miliyoni 33 n’ibihumbi 378.
Iki gikorwa cyarimo Abanyarwanda b’ingeri zitandukanye harimo n’abana bayatanze bavuga ngo ni ukugira ngo n’abana bari i Rwanda bamererwe neza.
Ambasaderi James Kimonyo wari witabiriye iki gokorwa yasobanuye uko gahunda yo gukusanya inkunga ijya muri Agaciro Development Fund yatangiye ndetse anagaragaza aho igeze ubu. Yashimiye cyane abagize diaspora ya Midwest mu kwitangira iki gikorwa no kudahwema gushaka icyakubaka igihugu u Rwanda.
Umuyobozi wa diaspora ya Midwest, Gatete Gatean yasobanuye ibyo iyi diaspora imaze kugeraho kuva aho ishingiwe. Yavuze ko ikigega cy’agaciro kitagamije gushyira hamwe amafaranga gusa, ahubwo ko ari n’inzira yo kugaragaza ubwitange bw’Abanyarwanda mu gushaka guteza igihugu imbere.



















TANGA IGITEKEREZO