00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

USA-Kwibuka21: Biyemeje gukoresha ukuri nk’intwaro yo kurwanya abapfobya jenoside

Yanditswe na

Mukaneza M.Ange

Kuya 11 April 2015 saa 08:17
Yasuwe :

Abanyarwanda baba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse n’inshuti z’u Rwanda ubwo bibukaga ku nshuro ya 21 Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 biyemeje kurwanya abapfobya n’abahakana Jenoside bashyira ahagaragara ukuri ku byabaye.

Mu muhango wabereye muri Ambasade y’u Rwanda i Washington D.C wari witabiriwe n’abantu barenga 3000 birimo abanyarwanda baba muri USA ndetse n’inshuti z’u Rwanda, benshi mu bafashe ijambo bagarutse ku kurwanya ihakanwa n’ipfobywa rya jenoside yakorewe Abatutsi, hibandwa ku kwigisha abantu ku byabaye mu 1994.

Ambasaderi Stephen Rapp, wari uhagarariye leta Zunze Ubumwe z’Amerika yagize ati “Nta gushidikanya ku byabaye mu Rwanda ni yo mpamvu tugomba kubwira uwo duhuye na we wese ukuri ku byabaye.”

Yanababwiye ibyo yabonye igihe yari umukozi mu rukikompuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda ndetse anabibutsa ko bose basangiye inshingano yo kugeza imbere y’ubutabera abakoze jenoside.

Bloomfield na we yunze mu rye aho yavuze ko bahuye nk’abantu kugira ngo batange ubuhamya ku mateka yabo ateye ubwoba ndetse anavuga ko amasomo atangizwa no kuvugisha ukuri.

Umuhoza Frida warokotse jenoside na we yabwiye abari aho ko nubwo mama we yamukundaga cyane, atari gupfa urupfu rw’amasasu kubera we, aho yavuze ko atari kubasha kurira kuko byari bimurenze kubona abo mu muryango bashyirwa mu cyobo kimwe.

Mu isengesho rye Padiri Joseph Muth yabwiye abari aho ati “binyuze mu gusangira amateka ya buri umwe, ubutumwa bw’ingenzi bwigishwa abantu, bitari ugusubira mu mahano yahahise.”

Uwari uhagarariye abateguye iki gikorwa cyo Kwibuka 21, Ndahiriwe Jean de Dieu yagize ati “gupfobya no guhakana jenoside ni ihwa mu mubiri no mu mutima w’ubwiyunge, iterambere n’ubukungu bw’u Rwanda.”

Umuhanzi The Ben waririmbye muri uwo muhango na we yatanze ubutumwa buhamagarira gufatanya ngo babashe gutsinda, uko ni na ko kwigira Ambasaderi Mukantabana yavuzeho aho yagize ati “nta n’umwe wari kuducira urubanza iyo duhitamo kuba inzirakarengane. Ariko twahisemo inzira itandukanye. Twahuje imbaraga zacu tubasha kwikura mu ivu ndetse twubaka igihugu.”

Yakomeje agira ati ”Igihugu cyacu cyarakomeretse, ariko abanyarwanda barabirenze babasha kubaka amateka mashya, bashyize hamwe nk’igihugu kimwe.”

Biteganyijwe ko ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 21 jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 bizakomereza muri leta za Arizona, California, Connecticut, Georgia, Illinois, Indiana, Maine, Maryland, Massachusetts, New York, North Carolina, Ohio, Oregon, Pennsylvania, South Carolina na Texas .


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages