00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuhanzi R Tuty yateguriye abakunzi be igitaramo

Yanditswe na

Dean Irak

Kuya 1 September 2013 saa 05:41
Yasuwe :

Ku wa gatanu tariki ya 6 Nzeri 2013, umuhanzi ubarizwa mu gihugu cy’u Bubiligi R Tuty azataramira abakunzi be mu Mujyi wa Charleroi.
Iki gitaramo kizatangira saa mbiri n’igice z’umugoroba (20h30’), aho kwinjira bizaba ari ukwishyura 15euro.
Uzishyura aya mafaranga kandi azahabwa CD na DVD bya Album nshya ya R Tuty n’ibindi birimo amafunguro n’ibinyobwa.
Aganira na IGIHE, R Tuty avuga ko iki gitaramo yagiteguye ku bufatanye n’ubuyobozi bwa Diaspora nyarwanda iba mu Bubiligi. (…)

Ku wa gatanu tariki ya 6 Nzeri 2013, umuhanzi ubarizwa mu gihugu cy’u Bubiligi R Tuty azataramira abakunzi be mu Mujyi wa Charleroi.

Iki gitaramo kizatangira saa mbiri n’igice z’umugoroba (20h30’), aho kwinjira bizaba ari ukwishyura 15euro.

Uzishyura aya mafaranga kandi azahabwa CD na DVD bya Album nshya ya R Tuty n’ibindi birimo amafunguro n’ibinyobwa.

Aganira na IGIHE, R Tuty avuga ko iki gitaramo yagiteguye ku bufatanye n’ubuyobozi bwa Diaspora nyarwanda iba mu Bubiligi.

R Tuty kandi ni umwe mu bahanzi bashyizwe ku rutonde rw’abahanzi bakomoka mu karere k’ibiyaga bigari bakunzwe mu Bubiligi bazahembwa mu mpera z’uyu mwaka.

Uretse ubahanzi, R Tuty asanganywe indi mpano yo gukina umupira w'amaguru ari nayo yamujyanye mu Bubiligi
Aha ni R Tuty mu kibuga akina; mu minsi ya vuba arateganya no gusinya amasezerano n'imwe mu makipe akomeye yo mu Bubiligi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages