00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Busuwisi: Abanyarwanda n’inshuti bibutse Jenoside Yakorewe Abatutsi, basabwa guhangana n’abayipfobya

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 17 April 2024 saa 11:01
Yasuwe :

Tariki 15 Mata 2024, Abanyarwanda batuye mu gihugu cy’Ubusuwisi, inshuti z’u Rwanda ndetse n’abahagarariye umuryango mpuzamahanga bahuriye i Genève mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Uyu muhango wabereye ku cyicaro gikuru cy’Umuryango w’Abibumbye i Genève, ukaba warabimburiwe n’urugendo rwo kwibuka ruva ahitwa Quai Wilson, ahari icyicaro gikuru Komiseri Mukuru mu bijyanye n’Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu, rugana ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ruherereye kuri Place des Nations, aho icyo gikorwa cyo Kwibuka cyatangiriye.

Ambasaderi James Ngango, uhagarariye u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye i Genève yagaragaje intambwe ikomeye u Rwanda rumaze gutera mu kwivana mu mateka mabi rwanyuzemo, rukiyemeza kugendera mu murongo w’ubumwe n’ubwiyunge bw’abanyarwanda, ntavangura iryo ari ryo ryose .

Nyuma y’uyu muhango utangiza igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 30, hakurikiyeho Inama Mpuzamahanga ‘’Kwibuka30’’ yari ikubiyemo ibiganiro birebera hamwe ingamba zo gukumira jenoside, gushyikiriza inkiko abakurikinweho ibyaha bya jenoside, akamaro ko kwibuka no kwigisha amateka, ndetse no guhangana n’ipfobya rya jenoside.

Iyi nama yayobowe na Karine Vasarino, umunyamakuru wo kuri Radio Television Suisse (RTS) , wagaragaje ko ari ngombwa ko habaho ubufatanye mpuzamahanga mu kugera ku butabera no gushyigikira abarokotse.
Mu batanze ibiganiro muri iyi nama, harimo Ambasaderi Ibrahim Agboola Gambari na Ambasaderi Karel Kovanda, bazwi cyane kubera imirimo yabo ya dipolomasi ndetse n’ibikorwa by’ubutwari bagaragaje mu bihe bikomeye by’amateka u Rwanda rwaciyemo muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Ambasaderi Gambari wo muri Nigeria ufite ubunararibonye mu mibanire mpuzamahanga no mu kubungabunga amahoro, uzwiho guhagarara ku mahame ye no kugerageza guhuza impande mu bibazo by’amakimbirane.

Ambasaderi Kovanda wabaye mu Kanama k’Umutekano ka Loni mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, azwiho kuba ataratinye kwerurira umuryango mpuzamhanga ibikorwa by’ubwicanyi byakorwaga mu Rwanda, akaba ndetse ari we wabashije gukoresha inyito ‘Jenoside’’ ku nshuro ya mbere, abwira umuryango mpuzamahanga.

Anne-Emery Torracinta, umunyapolitiki ndetse akaba n’umushakashatsi wo mu gihugu cy’u Busuwisi, yerekanye uburyo ibihugu bashoboraga kugira icyo bikora kugira ngo bikumire cyangwa se bihagarike Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu kugaragaza uruhare rwa politiki mbi yari ishingiye ku ivangura kuva mu myaka ya 1950ari nayo ntandaro ya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yagize ati “Jenoside ntijya ibaho bitunguranye’’, ashimangira akamaro ko gusobanukirwa n’ibimenyetso bya jenoside no gufata ingamba zo kuyikumira mbere y’uko iba, ndetse n’uruhare rw’umuryango mpuzamahanga mu gutahiriza umugozi umwe, hirindwa ko hakongera kubaho jenoside ukundi.

Itonde Kakoma, Umuyobozi Mukuru w’Umuryango Interpeace, yagaragaje iby’ingenzi mu komora ibikomere by’amateka mabi, mu rwego rwo kubungabunga ejo hazaza.

Yagize ati “Kuko kwibuka bidatandukanywa n’ibikomere, icyihutirwa ni ukurinda ibisekuruza bizadukomokaho kugerwaho n’ingaruka mbi z’ibyo bikomere’’.

Umunyarwandakazi Esther Mujawayo warokotse Jenoside yakorewe abatutsi muri 1994, kuri ubu akaba ari umujyanama mu by’imitekerereze (psychotherapist), yatanze ubuhamya bwe bwite ndetse anagaruka ku bibazo bikomeje kwibasira abarokotse.

Binyuze mu buryo bw’ikoranabuhanga, Roméo Antonius Dallaire, wahoze ari umuyobozi w’ingabo za MINUAR mu 1994, na we yatanze ikiganiro ku mbogamizi zikunze kuranga ibikorwa byo kubungabunga amahoro mu gihe cya jenoside, abinyujije mu butumwa bwa video.

Nyuma y’inama mpuzamahanga ‘’Kwibuka30’’, hakurikiyeho Umuhango wo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe abatutsi, wabereye ku Cyicaro Gikuru cy’Umuryango w’Abibumbye i Genève. Uyu muhango wabimburiwe n’igikorwa cyo gucana urumuri rw’icyizere, nk’ikimenyetso cyo Kwibuka no kwimakaza amahoro.

Uyu muhango ukaba warukubiyemo ibindi bikorwa bitandukanye harimo umuvugo, indirimbo, ndetse n’ubutumwa bwatanzwe n’abayobozi mu nzego mpuzamahanga zinyuranye, ku masomo yavuye mu mateka mabi u Rwanda rwaciyemo.

Umutangabuhamya Clarisse Naila Petrus warokotse Jenoside, yagarutse ku buzima bushaririye yaciyemo mu gihe cya Jenoside, aho yari afite imyaka 13 gusa. Ibi byahaye ishusho abitabiriye uyu muhango, agahinda n’icuraburindi abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 banyuzemo.

César Murangira, Perezida wa Ibuka Mémoire et Justice: Section Suisse, yagaragaje ibibazo by’ihakana rya Jenoside bikomeje kugaragara hirya no hino, hatitawe ku nyito nyayo ya Jenoside yakorewe Abatutsi yemejewe na Loni. Yagarutse ku mpamvu zikomeye zerekana ko hakenewe kwemera amateka mu buryo bwuzuye ndetse no gukomeza kuba hafi y’abarokotse.

Ambasaderi James Ngango yagarutse ku rugendo rwo kwiyubuka ndetse n’intambwe y’iterambere u Rwanda rumaze gutera, ashimangira ko imbogamizi mu gukumira jenoside zikiriho.

Yaboneyeho kandi no gusaba umuryango mpuzamahanga gufata ingamba zikarishye zo kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside no gushyigikira urugamba rwo guharanira guha ubutabera busesuye abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi mu w’1994.

Yagize ati “Turasaba umuryango mpuzamahanga gushimangira ikurikizwa ry’ibikubiye mu masezerano yo mu mwaka wa 1948 ajyanye no gukumira no guhana icyaha cya Jenoside ndetse n’izindi ngamba zashyizweho ngo hakumirwe jenoside’’.

Abitabiriye iki gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 30 kandi bagize umwanya wo gusura iyerekanwa ry’amafoto (exposition) rigaragaza urugendo rw’u Rwanda ruva mu bihe b’akababaro kugera ku bihe by’icyizere. Hagaragajwe inkuru zo kwiyubaka, ubumwe no kwigira biranga isura nshya y’Igihugu cy’u Rwanda. Iri yerekanwa ryari rigamije kandi kunamira ndetse no kuzirikana abazize Jenoside, ndetse no kwigisha amateka urubyiruko rutabaye mu mateka mabi u Rwanda rwaciyemo.

Hakozwe urugendo rwo kwibuka
Abitabiriye bashyize indabyo ku rwibutso
Hacanywe urumuri rw'icyizere
Ambasaderi Gambari wo muri Nigeria afite ubunararibonye mu mibanire mpuzamahanga no mu kubungabunga amahoro

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .