Ni igikorwa yakoze yifashishije ikoranabuhanga, ku munsi wa kabiri w’imurikabikorwa mpuzamahanga ry’ubukerarugendo bwo ku rwego rwo hejuru (International Luxury Travel Market, ILTM), u Rwanda ruhagarariwemo i Cannes.
Mu byo yaberetse harimo ahantu nyaburanga hatandukanye, za pariki, amahoteli n’ibindi, abaganiriza aho u Rwanda rugeze mu kugira ubumenyi no gukomeza kubwongera mu buijyanye no kwakira abarugana mu bukerarugendo butandukanye.
Abahagarariye ibigo byabo baturutse mu Rwanda bari kumurika uyu mwaka ibikorwa byabo i Cannes, nabo bahawe umwanya bamurika ibyo bakora mu ibigo byabo na serivisi batanga mu bukerarugendo, hagamijwe gukangurira abahagarariye ibyo bigo mpuzamahanga kohereza ba mu kerarugendo mu Rwanda.
Habayeho umwanya ku mpande zose wo kubaza ibibazo bijyanye n’ibyo bifuza kumenya byimbitse no kuganira n’abitabiriye bo mu bindi bihugu, bahanahana imyirondoro izabafasha kugirana imikoranire.
Mu kiganiro na IGIHE, Kageruka yagize ati "uyu munsi nibyo twakoze inama n’abantu bikorera baturuka mu bihugu bitandukanye bategurira ba mukerarugendo ingendo zabo, bagakorana bya hafi n’abikorera bo mu Rwanda. Abenshi batubwiye ko bari bakeneye amakuru y’ubukerarugendo mu bikorwa bishyashya dukomeza gukora mu guteza imbere ubukerarugendo rwo ku rwego rwo hejuru."
"Wari umwanya rero wo kubagaragariza byinshi byiza u Rwanda rufite ndetse n’uko bafasha gutegura ba mukerarugendo babo kuza mu Rwanda, ndetse no kubahuza n’abikorera bakora nk’ibyabo mu gutegura ingendo, bakabasha gutegu neza gahunda zibereye umukerarugendo akaba na we yahitamo neza bitamugoye."
Kageruka yanavuze ko byabaye umwanya w’abikorera bo mu Rwanda babashije kuganira nabo, babagaragariza umwihariko bafite, habaho n’ibiganiro biteza imbere ubucuruzi hagati y’ibigo bituruka mu Rwanda n’ibituruka mu Isi yose bihurira muri iri murikagurisha rya ILTM.
Iri murikabikorwa ry’ubukerarugendo ryatangiye tariki 5 Ukuboza, rizarangira ku itariki 9 Ukuboza 2022.
Mu baturutse mu Rwanda bitabiriye iri murikabikorwa harimo Manzi Kayihura uyobora Thousand Hills Africa, Roberto Viviani uhagarariye Wilderness Safari, Simon Bruce Miller uhagarariye Uberluxe Safaris na Reginal Hakizimana uhagarariye Rwanda Eco Company and Safaris.
Harimo kandi Denis Lefebvre uhagarariye Palace Tours, Françoise Ihirwe Tunga uhagarariye Valcanoes Safari, Danny Nizeye uhagarariye Akagera Aviation na Robert Gakimbiri uhagarariye Primate Safaris.
Inkuru bifitanye isano: https://igihe.com/ubukerarugendo/article/u-rwanda-rwitabiriye-imurikabikorwa-mpuzamahanga-mu-bukerarugendo-mu-mujyi-wa






























TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!