Bamwe mu bagize "Diaspora Nyarwanda" yo mu Bubiligi bafite byinshi bamaze kwigezaho mu rwego rwo kwihangira imirimo badategereje gutega intoki mu gihugu cy’amahanga babamo.
Yvette Rusaro, Umunyarwandakazi w’imyaka 35 y’amavuko, ubusanzwe yize ibijyanye n’imibanire y’abantu , ubu yihangiye umurimo, yifitiye inzu izwi ku izina rya "La Boule Bleue" yakira abantu baba abashaka kuganira no gukora inama ndetse no kwiyakira.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Rusaro yavuze ko inzu ye yahise iyobokwa cyane, ati "Nasanze ntaribeshye gukora ibintu nk’ibi bihuza abantu."
Rusaro avuga ko muri "La Boule Bleue" harimo ibice bibiri, ahagenewe kwakira abantu bashaka amafunguro no kuganira bisanzwe, hakaba n’ikindi gice kigenewe kwakira abantu bashaka kuganira batuje cyangwa baganira ku mishinga yabo bakahakorera n’inama zitandukanye.
Iyi nzu "La Boule Bleue" iherereye ku muhanda ufite izina rya Chaussée de Wavre N°115-1050 Bruxelles. Yvette Rusaro avuga ko atari ahantu ho kunywera no gufungura gusa, kuko yanahita umuhuza.
Mu bintu bimushimisha muri iki gikorwa yagezeho ngo kuri we n’igihe cye cyo kongera gukorana n’Abanyarwanda n’u Rwanda by’umwihariko, ati "Usanga hano hahurira Abanyarwanda benshi baza bakisanzura, natwe tukabakirana urugwiro rw’umuco wacu wa kinyarwanda, mbese ku bwanjye ni mu rugo."
Yvette Rusaro asoza avuga ko amaze umwaka umwe atangiye uyu mushinga, ariko kubera ko abona umufitiye akamaro ukaba n’ihuriro ry’Abanyarwanda benshi bahaza bahishimiye arateganya ko yazanawukorera no mu Rwanda.
Bimwe mu bice bigize inzu "La Boule Bleue" itangiramo amafunguro n’ibinyobwa mu mafoto:
Foto Karirima



















TANGA IGITEKEREZO