00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bubiligi : Hazizihirizwa isaburukuru y’imyaka 50 UNR imaze

Yanditswe na
Kuya 31 October 2013 saa 09:04
Yasuwe :

Kuri uyu wa 2 Ugushyingo , ahitwa Cité Universitaire de Louvain La Neuve, Place de l’Hocaille 1 ho mu Bubiligi, guhera saa yine z’amanywa (10h), hazizihirizwa isabukuru y’imyaka 50 Kaminuza Nkuru y’u Rwanda imaze ishinzwe.
Ibi birori bizagaragaramo uwahoze ari Perezida w’u Burundi, Sylvestre Ntibantunganya, umuyobozi wa Kaminuza Gatolika y’i Louvain n’abandi.
Kuri uyu munsi kandi hazerekanwa Filimi (Documentary) yakorewe mu Rwanda ku mateka ya UNR, hakaba hazagaragaramo bamwe mubayobozi (…)

Kuri uyu wa 2 Ugushyingo , ahitwa Cité Universitaire de Louvain La Neuve, Place de l’Hocaille 1 ho mu Bubiligi, guhera saa yine z’amanywa (10h), hazizihirizwa isabukuru y’imyaka 50 Kaminuza Nkuru y’u Rwanda imaze ishinzwe.

Ibi birori bizagaragaramo uwahoze ari Perezida w’u Burundi, Sylvestre Ntibantunganya, umuyobozi wa Kaminuza Gatolika y’i Louvain n’abandi.

Kuri uyu munsi kandi hazerekanwa Filimi (Documentary) yakorewe mu Rwanda ku mateka ya UNR, hakaba hazagaragaramo bamwe mubayobozi bakuru b’igihugu bize muri Kaminuza y’u Rwanda (UNR) nka Dr Ntabomvura Venant (umunyeshuri wa mbere w’Umunyarwanda wiyandikishije muri Kaminuza), Dr Ntawukuriryayo Jean Damascene (Prezida wa Sena), Deo Kambanda, Dr Safari Bonfils, Prof Nkusi Laurent, Hon Mukasine Marie Claire n’abandi.

Kaminuza Nkuru y’u Rwanda yashinzwe kuwa 2 Ugushyingo 1963. Uretse mu Bubiligi, biteganijwe ko no muri Canada hazabera ibirori nk’ibi byo kwizihiza iyi saburukuru.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages