Umutoni yitabye Imana mu gitondo cyo kuwa Kabiri, tariki 17 Mutarama 2017, nyuma y’inkongi yafashe inzu yari atuyemo ku muhanda witiriwe Fernand Séverin mu gace ka Schaerbeek i Bruxelles.
Ubwo iyi nkongi yabaga Umutoni wari utwite inda y’amezi icyenda, yagerageje guhunga umuriro anyuze mu idirishya ry’inyuma y’iyo nzu yagenewe guturwamo, agwa hasi, aza kwitaba Imana ageze kwa muganga.
Icyo gihe iyi mpanuka yabaye ari kumwe n’abana be batatu n’umugabo we witwa François Mushayija.
Abana be babiri bakurikirana nabo barakomeretse cyane mu gihe umuto muri bo na se batagize ibikomere byinshi byanatumye bajyanwa mu bitaro ariko bagahita bataha.
Abana babiri bahiye mu buryo bukomeye ubu bari kwitabwaho n’abaganga, ndetse bemeza ko bagenda boroherwa nubwo bari bababaye cyane.
Amakuru agera kuri IGIHE ni uko ibyari muri iyo nzu byose byahiye ntihasigara na kimwe, byatumye inshuti z’uyu muryango zifata iya mbere mu gutangiza igikorwa cyo gukusanya inkunga yo gutera uyu muryango binyuze mu kwiyemeza.
Nk’uko uyu muryango wajyaga ufasha abandi, kuri ubu hashyizweho agaseke kiswe “Ibwirize dutabare”, kazajya kanyuzwaho inkunga yo gushyigikira uyu muryango kuri nimero ya konti François Mushayija BE25 0634 4848 4282 / communication “Agaseke” Cyangwa
BIC: GKCCBEBB
IBAN: BE25063448484282
BELFIUS BANK
Belgique
Uretse izo konti, ububafasha bushobora no koherezwa hakoreshejwe Western union cyangwa Rwandacash.
Usibye aba Banyarwanda bishyize hamwe kandi n’ikigo cy’Ishuri abana ba Mushayija bigamo nacyo cyakoze urubuga rwo kuri internet ahazajya hakusanyirizwa inkunga yo gutera uyu muryango wahuye n’ibibazo byo kwibasirwa n’inkongi ndetse no kubura umubyeyi mu buryo butunguranye kandi bisaba amikoro.
Mu gihe umunsi wo guherekeza bwa nyuma Umutoniwabo Anita utaramenyekana, ikiriyo kiri kubera ahitwa "Neder Over Heembeek, Mariënsteen 25, 1120 Bruxelles"



















TANGA IGITEKEREZO