00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bubiligi : Abanyarwanda baba muri Ottignies-Louvain-la-Neuve bibutse Abatutsi bazize Jenoside

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 28 April 2017 saa 12:07
Yasuwe :

Abanyarwanda n’inshuti zabo batuye mu mujyi wa Ottignies-Louvain-la-Neuve, mu Bubiligi, bifatanyije mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Uyu muhango wabaye kuwa Kabiri, tariki 25 Mata 2017.

Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi, Olivier Nduhungirehe, yashimiye abateguye iki gikorwa kimwe n’ubuyobozi bw’Umujyi wa Ottignies-Louvain-la-Neuve, bwifatanyije n’abanyarwanda muri uwo muhango wo kwibuka Abatutsi bishwe muri Jenoside.

Yavuze ko muri ibi bihe abacitse ku icumu baba batorowe, aho bibuka ababo bishwe bazira uko baremwe, ariko bikarushaho kubashengura iyo bakomeje gutonekwa n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati "Akababaro k’uwacitse ku icumu ntabwo ari ukwibuka gusa ubuzima bubi yaciyemo bwashize, ahubwo akomeza no kubabara mu buzima bw’uyu munsi, bikababaza cyane kubona mu bihe nk’ibi hariho abantu bakomeza gutoneka ibikomere byabo kandi babigendereye. Niyo mpamvu mbasaba kuba maso, cyane hano mu Bubiligi hari abasize bakoze Jenoside mu Rwanda bidegembya, abayihakana n’abayipfobya ntacyo bikanga."

Yibukije ko bamwe mu bayoboke n’abayobozi ba Kiliziya Gatolika bafunze inguni, bituma umwuka hagati ya Leta y’u Rwanda na kiliziya ubwayo utaba mwiza kandi uru rwego rugira uruhare rukomeye mu bikorwa by’amajyambere nk’uburezi n’ibindi.

Yavuze ko kuba Papa Francis yarateye intambwe agasaba imbabazi ku bakoze ibyaha mu izina rya kiliziya bizatuma imibanire y’impande zombi irushaho kuba myiza.

Ati "Ubuyobozi bw’u Rwanda kuri iyo ngingo bwarishimye; cyane amagambo Papa Francis aherutse kuvuga kandi yerekana ko yifatanyije n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, agasaba imbabazi ku bakoze ibyaha mu izina rya Kiriziya Gatolika muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Twizere ko urugendo Papa ateganya gukorera mu Rwanda narwo ruzaba ingirakamaro mu gukomeza umubano mwiza."

Nduhungirehe yashimangiye ko abayobozi n’ ababyeyi bafite inshingano zo gutoza abana bato ibyiza kugira ngo babarinde kuzagwa mu mutego mubisha wo kwishora mu kibi. Yabasabye kujya bajyana nabo mu bikorwa byo kwibuka kugira ngo bamenye ububi bwakozwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, binabafashe kwirinda ko hari ahandi yaba.

Yabasabye kandi ko gahunda ya Ndi Umunyarwanda yababera urugero n’igihango cyo kubana mu mahoro.

Abanyarwanda n'inshuti zabo bitabiriye urugendo rwo kwibuka

Ifoto: Nadia Kabalira

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages