Umujyi wa Toronto wagenwe na Diaspora y’Abanyarwanda baba muri Canada ngo wakirirwemo Rwanda Day Toronto 2013, nk’uko byifujwe kenshi bikanasabwa n’abanyarwanda baba muri Canada ko nabo bazahuzwa bagasurwa n’umukuru w’igihugu.
Toronto niwo mujyi wa mbere munini muri Canada, ariko siwo murwa mukuru wa Canada, kuko umurwa mukuru wa Canada witwa Ottawa, gusa niwo murwa mukuru w’intara ya Ontario uherereyemo.
Uyu mujyi ubundi wahoze witwa York, wabayeho kuva mu 1793, ugenda uhindura amazina, kuko mu 1834 waje kwitwa City of Torornto, mu 1954 urongera urahindura witwa Metropolitan Toronto kugeza mu 1998, ubwo habagaho kuwagurira imbibi kuwuvugurura no kuwuhurizamo utundi duce(amalgamation), guhera ubwo uhita witwa Toronto gusa, kugeza magingo aya.
Toronto ifite utundi tuzina ibyinirirwa kubera ubwiza bwayo
Uyu murwa w’ubucuruzi muri canada, ufite utundi tuzina tw’utubyiniriro, ubyinirirwa kubera ubwiza bwawo, harimo; “Toronto the good” bishatse kuvuga Toronto nziza, “Queen City” Umurwa w’umwamikazi, ahanini kuko Canada ikiri igihugu gishingiye ku bwami bw’ubwongereza, aho ubundi itanagira perezida, ahubwo ikagira minisitiri w’intebe kimwe na Australia. Uyu mujyi kandi banawita “Hogtown” bishatse kuvuga umujyi w’ingurube nk’itungo ryakunze kuhororerwa cyane.
Toronto kandi ifite indangagaciro mu kirango cyayo zikubiye mu magambo atatu, aranga imyumvire y’abanyetoronto “Torontonians” gira ziti: “Inganda, ubwenge, ukuri”, ibyo bakaba aribyo bashyira mbere, kuko koko uyu ni nawo murwa w’inganda n’ubucuruzi muri Canada.
Toronto, ni umurwa kane mu bunini muri Amerika ya Ruguru yose nyuma ya Mexico City yo mu gihugu cya Mexique, iza ku mwanya wa Mbere, New York na Los Angeles zo muri USA.
Muri Canada, Toronto ikurikirwa mu bunini na Montreal, Ottawa, Calgary, ndetse na Edmonto.
Mu myidagaduro toronto ntiyoroheje
Muri uyu mujyi wa Toronto, hazwiho kuba ariho hakomoka icyamamare cy’umuraperi Drake gikorera umuziki muri Leta zunze ubumwe za Amerika.
Muri uyu mujyi hanazwiho kuba haba ikipe ya Toronto Raptors ikina umukino wa Basket Ball muri NBA, kandi itari iyo muri USA, aho shamiyona ya NBA ikinirwa.
Iyi kipe izwimo cyane umukinnyi w’umunyamerika Vince Crter wamamaye ubwo yayikiniraga mu myaka ya za 98 kugeza mu 2002.
Rwanda Day yo muri Canada 2013, izabera Toronto tariki ya 28 nzeri, ije nyuma y’izindi zigera kuri eshanu zimaze kubaho, aho iyaherukaga yabereye i Londres mu Bwongereza ku tariki ya 18 Gicurasi 2013.
Izindi zayibanjirije zikaba zirimo iyabereye Boston muri Nzeri 2012, Chicago muri Kamena 2011, i Paris muri Nzeri 2011 n’iyari yabereye Buruseli mu Bubiligi mu Kuboza k’umwaka wa 2010.
Toronto mu bihe byiza
Indi mijyi igize Canada
Toronto mu bihe by’urubura
Toronto mu bihe by’imvura


















TANGA IGITEKEREZO