Turi ku wa 19 Nzeri 2026.
Ni umunsi wa 262 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 103 ngo uyu mwaka ugere ku musozo.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1985: Ababarirwa mu bihumbi bishwe n’umutingito wanasenye inyubako 400 muri Mexico City.
1902: Umubyigano uhambaye wabaye mu rusengero rwa Shiloh Baptist muri Amerika, abantu 115 biganjemo abagore n’abana bahasiga ubuzima.
2019: Ingabo za Amerika zakoresheje drone zica abaturage 30 zikomeretsa abandi 40 basaruraga ubunyobwa muri Afghanistan, hatangazwa ko byatewe no kubibeshyaho.
2022: Habaye Umuhango wo gutabariza Umwamikazi Elizabeth II.
Mu muziki
2021: Tems yakoreye igitaramo cye cya mbere muri Amerika ahazwi nka “Sounds of Brazil” muri New York City. Muri iki gitaramo cyitabiriwe cyane yaririmbye indirimbo zirimo “Essence,” “Damages,” “Crazy Tings,”na “Mr Rebel”.
Abavutse
1934: Havutse Brian Epstein warebereraga inyungu z’itsinda The Beatles.
1996: Pia Mia, Umunyamerika w’umunyamideli, umuririmbyi n’umwanditsi w’indirimbo.
Abapfuye
2002: Robert Guéï wabaye perezida wa gatatu wa Ivorian Côte d’Ivoire.
2019: Zine El Abidine Ben Ali wabaye perezida wa kabiri wa Tunisia.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!