Ni umuhango wabaye ku itariki 16 Werurwe 2024. Wateguwe n’Ishyirahamwe ry’Abanyarwandakazi batuye muri Suède (RWASS) ku bufatanye na Ambasade y’u Rwanda muri icyo gihugu.
Witabiriwe n’abasaga 400 biganjemo Abanyarwanda n’inshuti zabo batuye muri Suède n’abandi baturutse mu bindi bihugu birimo Finland, Norvège, Denmark, u Bwongereza, u Bubiligi n’u Bufaransa.
Harimo kandi abandi bahagarariye ibihugu byabo muri Suède. Hagaragajwe imibare yerekana aho u Rwanda rugeze mu kubahiriza uburinganire mu nzego zinyuranye harimo ikoranabuhanga n’uburyo Abanyarwandakazi bari ku isonga muri izo nzego.
Intumwa ya Ministeri y’Ububanyi n’Amahanga ya Suède, Anna- Maria Olsson, yagaragaje ko hari byinshi u Rwanda na Suède bihuriyeho mu guteza imbere ihame ry’uburinganire bigaragazwa n’imibare itangwa ku ruhando mpuzamahanga, aho ibyo bihugu byombi akenshi biza mu myanya y’imbere ku Isi.
Uwahoze ayungirije Umunyamabanga Mukuru wa Loni ndetse wanabaye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Suède, Jan Eliasson yagejeje ijambo ku bari aho hakoreshejwe uburyo bw’iyakure.
Jan Eliasson yavuze ko u Rwanda ari Igihugu cyagaragaje ubudasa mu kubahiriza ihame ry’uburinganire bijyana no kwihuta mu iterambere ndetse ashima Perezida Paul Kagame ku ruhare rwe ntagereranwa muri urwo rugendo.
Dr Gashumba Diane uhagarariye u Rwanda mu bihugu by’ u Burayi bw’ Amajyaruguru na Mukashema Francine uyobora RWASS bahurije ku kwerekana uruhare rw’imiyoborere myiza mu Rwanda mu kuzamura umugore nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Bagaragaje ko mu Rwanda abagore amahirwe angana n’ay’umugabo mu nzego zinyuranye haba mu burezi, ubuzima, ubukungu ndetse no kujya mu nzego zifata ibyemezo.
Basabye Abanyarwanda bari muri Suède gukomeza kugira uruhare mu kubaka umuryango Nyarwanda urangwa n’indangagaciro za Kinyarwanda, gukomeza kwiyubaka mu iterambere ndetse ntibibagirwe n’Igihugu cyabo.
Uwo muhango kandi witabiriwe n’abarimo Dusine Nathalie wari uhagarariye Banki ya Kigali, Rwabukumba Céléstin wari uhagarariye Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda aho bo bashishikarije Abanyarwanda batuye mu mahanga gukorana n’ibigo by’imari by’imbere mu gihugu, kuhashora imari ndetse banabagaragariza umwihariko wa serivise n’amahirwe bibagenewe mu gihe bakoranye n’Urwababyaye.






















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!