00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rwanda Day 2015, Perezida Kagame azaganira n’Abanyarwanda baba mu Buholandi

Yanditswe na

Philbert Girinema

Kuya 31 August 2015 saa 06:25
Yasuwe :

Umunsi uhuza Abanyarwanda baba mu mahanga n’inshuti z’u Rwanda, bakaganirwa ku iterambere ry’igihugu, Rwanda Day, uyu mwaka uzabera ku mugabane w’u Burayi mu Buholandi.

Perezida Kagame azaba ari umushyitsi w’icyubahiro muri iki gikorwa gitegerejwe kuzaba mu cyumweru cya mbere cy’Ukwakira mu Buholandi.

Byitezwe ko Umukuru w’Igihugu azaganira n’Abanyarwanda baturutse mu bihugu bitandukanye byo ku mugabane w’u Burayi hamwe n’abazaba baturutse mu Rwanda nkuko byagiye bigenda mu zindi Rwanda Day zabanje.

Kuva mu mwaka wa 2011, Rwanda Day imaze kubera i Chicago, Boston na Atlanta muri USA, i Paris mu Bufaransa, i Toronto muri Canada, n’i Londres mu Bwongereza.

Ihuriza hamwe abanyarwanda b’ingeri zitandukanye bakaganira ku ruhare rwabo mu iterambere ry’igihugu n’aho kigeze muri urwo rugamba.

Iherutse ni iyabereye mu Mujyi wa Atlanta muri Amerika ndetse muri Gicurasi uyu mwaka nabwo habaye igikorwa gisa n’iki cyahurije hamwe urubyiruko rw’Abanyarwanda ruba mu Rwanda n’urutuye mu mahanga, baganira ku ruhare rwabo mu iterambere ry’igihugu, igikorwa cyiswe Rwanda Youth Forum.

Perezida Kagame aganira n’abari bitabiriye Rwanda Day yo mu mwaka wa 2013 mu Bwongereza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages