00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Muri Kaminuza ya Jagellonne muri Cracovie habereye ibiganiro ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 26 May 2024 saa 03:40
Yasuwe :

Muri Kaminuza ya Jagellonne iherereye mu mujyi wa Cracovie, mu Majyepfo ya Pologne, habereye igikorwa cyo Kwibuka n’ibiganiro bigaruka ku mateka yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi nuyuma y’imya 30 ihagaritswe na FPR Inkotanyi.

Kaminuza ya Jagellonne iri hafi y’umupaka wa Pologne na Repubulika ya Tchèque, ni imwe mu zikomeye ku mugabane w’u Burayi.

Iki gikorwa cyaranzwe n’ibiganiro (panel) byibanze ku Rwanda, biteguwe mu rwego rwa Kongere y’impuguke kuri Afurika izwi nka Polish African society.

Ibi biganiro byatanzwe na Prof. Margee Ensign n’impuguke zitandukanye zanditse byinshi ku mateka y’u Rwanda.

Abayobozi ba za Kaminuza bitabiriye iki gikorwa baganiriye na IGIHE, bashima uburyo Ambasade y u Rwanda, ariyo ya mbere ishyira uburezi imbere mu mu kazi kayo k’ububanyi n’amahanga.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Pologne, Shyaka Anastase yabwiye IGIHE ko bashimishijwe no kwitabira ibi biganiro bisobanura amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yagize ati “Twishimiye cyane kwitabira iyi nama rimwe mu myaka itatu y’impuguke kuri Afurika. Baratwegereye nk’u Rwanda ngo dufatanye. Twitabira inama nyinshi mu bijyanye na Politiki n’ibindi, ariko iyi yo twashatse ko tuvuga ku mateka ya jenoside yakorewe Abatutsi n’urugendo u Rwanda rwakoze muri iyi myaka 30 nyuma y’aho ihagarikiwe n’ingabo za FPR-Inkotanyi.”

Yakomeje agira ati “Byadufashije rero kujya imbere y’impuguke zitandukanye zari ziteraniye muri iyi Kaminuza harimo Abarimu, abayobozi ba za Kaminuza zitandukanye, abashakashatsi, bamwe mu abayobozi bakuru hano, Abanyamakuru, abanditsi, Abahanzi, abanyeshuri n’abandi.”

Prof Shyaka yagarutse ku kiganiro cyatanzwe na Prof. Margee Ensign wakoze ubushakashatsi bugaragaza aho u Rwanda rwavuye n’aho rugeze mu iterambere.

Ati “Ni ibintu nk’amabasaderi byanejeje kwicara ukumva Umwarimu akaba n’umuyobozi wayoboye Kaminuza zitandukanye yigisha u Rwanda uko ruri imbere y’impuguke nk’izi.”

Prof. Margee Ensign yabwiye IGIHE ko anezezwa n’uburyo rwabashije kwivana mu ngaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi, ubu akaba ari igihugu gitekanye kandi gitera imbere, bigizwemo uruhare n’ubuyobozi bwiza.

Ati “ Nyuma y’imyaka 30 Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye, abantu bakwiye kubitekerezaho cyane kugira ngo imvugo ntibizongere kubaho ukundi ibe impamo.”

“Iyi myaka 30 kandi sinabura kuvuga ngo twishimire ubuyobozi bwiza u Rwanda rwagize rukaba rumaze kuba urugero umuntu yarangira ibindi bihugu. Hari byinshi umuntu yavuga ku iterambere n’ubuyobozi bushyira umuturage imbere no gukorera igihugu ku buryo bugaragarira buri wese.”

Yavuze ko umwihariko w’ubuyobozi bw’u Rwanda ari uburyo bwahaye igihugu icyerecyezo, bigaherekezwa n’ibikorwa bigamije kugera kuri icyo cyerecyezo nko guteza imbere uburinganire, imiyoborere myiza n’ibindi.

Muri Kaminuza ya Jagellonne muri Cracovie habereye ibiganiro ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi

Muri Kaminuza ya Jagellonne iherereye mu mujyi wa Cracovie, mu Majyepfo ya Pologne, habereye igikorwa cyo Kwibuka n’ibiganiro bigaruka ku mateka yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi nyuma y’imya 30 ihagaritswe na FPR Inkotanyi.

Kaminuza ya Jagellonne iri hafi y’umupaka wa Pologne na Repubulika ya Tchèque, ni imwe mu zikomeye ku mugabane w’u Burayi.

Iki gikorwa cyaranzwe n’ibiganiro (panel) byibanze ku Rwanda, biteguwe mu rwego rwa Kongere y’impuguke kuri Afurika izwi nka Polish African society.

Ibi biganiro byatanzwe na Prof. Margee Ensign n’impuguke zitandukanye zanditse byinshi ku mateka y’u Rwanda.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .