00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Luxembourg: Abanyarwanda bizihije umunsi wo Kwibohora32, bibutswa ko urugamba rugikomeje

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 5 July 2026 saa 12:41
Yasuwe :

Ambasade ya Rwanda mu Bwami bwa Luxembourg yizihije imyaka 32 u Rwanda rumaze rwibohoye, mu birori byitabiriwe n’abahagarariye inzego za Leta ya Luxembourg, abahagarariye ibihugu byabo, abafatanyabikorwa b’u Rwanda ndetse n’Abanyarwanda batuye muri Luxembourg.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Luxembourg, Mimosa Aurore Munyangaju, yibukije ko itariki ya 4 Nyakanga 1994 ari umunsi w’amateka usobanura ihagarikwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi n’intangiriro y’u Rwanda rushya.

Yagaragaje ko uwo munsi usobanura ko “ubuzima bwatsinze urupfu, icyizere cyatsinze ukwiheba, n’ubumwe bwatsinze amacakubiri,” anavuga ko Kwibohora kwahaye igihugu inzira yo kongera kwiyubaka, kugera ku bwiyunge n’iterambere.

Ambasaderi Munyangaju yashimiye ingabo za RPA, zari ziyobowe na Perezida Paul Kagame, zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, zikanasubiza u Rwanda ishema, icyubahiro n’umutekano.

Yanibukije abitabiriye uyu munsi mukuru ukomeye mu mateka y’u Rwanda rw’uyu munsi guhora bazirikana abagize uruhare mu rugamba rwo kubohora igihugu bitanze bamwe bakahasiga ubuzima, ashimangira ko ubutwari bwabo ari ishingiro u Rwanda rwubakiraho ejo hazaza.

Igihugu cyateye imbere mu myaka 32 ishize

Amb Munyangaju yagarutse ku rugendo u Rwanda rwakoze rwo kwiyubaka kuva mu 1994, avuga ko rumaze kumenyekana nka kimwe mu bihugu bifite umutekano, ituze n’iterambere ryihuta ku mugabane wa Afurika.
Yavuze ko iri terambere rishingiye ku miyoborere ifite icyerekezo, ubuyobozi bufite intego n’ubwitange ku Banyarwanda bose. Yagaragaje ko Kwibohora atari amateka gusa, ahubwo ari urugendo rukomeje rugena iterambere ry’igihugu.

Yagaragaje intambwe u Rwanda rumaze gutera mu guhanga ibishya, ikoranabuhanga, ubucuruzi buciriritse, uburezi n’ubuzima, ashimangira ko u Rwanda rukomeje kuba ku isonga ku Isi mu kugira abagore benshi mu nzego zifata ibyemezo, aho abagore bafite hejuru ya 60% by’imyanya mu Mutwe w’Abadepite.

Mu rwego rw’ubuzima, yavuze ko hari gahunda ikomeje yo kurandura kanseri y’inkondo y’umura bitarenze 2027.

Uyu munsi mukuru kandi wabaye umwanya wo kugaragaza umubano mwiza uri hagati y’u Rwanda na Luxembourg.

Ambasaderi Munyangaju yavuze ko ibihugu byombi bisangiye icyerekezo gishingiye ku biganiro, kubahana, ubufatanye n’ishyaka ryo gushaka ibisubizo bishya ku bibazo by’Isi.

Yashimiye ubuyobozi bwa Luxembourg uburyo bwakiriye neza u Rwanda ubwo hatangiraga gukorera ambasade y’u Rwanda muri iki gihugu ndetse n’ubufasha bukomeje gutangwa mu guteza imbere imikoranire hagati y’impande zombi.

Ati “Umuryango wanjye, abo dukorana nanjye ubwanjye nisanze nk’aho ndi mu rugo aha muri uxembourg.”

Yashimangiye ko ubumuntu no kwakira neza abantu bigaragaza ubucuti bukomeye hagati y’ibihugu byombi.

Ambasaderi Munyangaju yashimye kandi uruhare rw’Abanyarwanda batuye muri Luxembourg, uko bitwara neza, uburyo bihuza n’abandi, n’uruhare rwabo mu guteza imbere isura y’u Rwanda no gushimangira umubano w’ibihugu byombi.

Kwibohora ni inshingano ihoraho

Ambasaderi Munyangaju yavuze ko kwibohora ari urugamba n’ubu rugikomeje binyuze mu bikorwa by’Abanyarwanda bigamije kubaka igihugu cyabo no kugiteza imbere.

Ati “Abaturage bahisemo ubumwe bashobora kubaka ibisa n’ibidashoboka”.

Ni umunsi waranzwe kandi no gusabana, kuganira, biherekejwe n’imbyino n’indirimbo by’itorero Itetero rya Luxembourg. Igikorwa cyayobowe na Kalisa Didace

Abanyarwanda n'inshuti zabo baganiriye ku rugendo rwo kwibohora no kwiyubaka k'u Rwanda
Uyu muhango witabiriwe n'abahagarariye ibihugu byabo muri Luxembourg n'abayobozi bo muri iki gihugu
Amb Munyangaju yeretse Abanyarwanda baba muri Luxembourg ko urugendo rwo kwibohora rugikomeje
Abashyitsi banyuranye bagize umwanya wo gusangira no gusabana

Abagize Itorero Itetero basusurukije ibi birori

Abari aho bizihiwe batangira gufata amafoto y'urwibutso
Imbyino nyarwanda yari yigaruriye imitima y'abari aho

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages