Iki gikorwa cyitabiriwe n’abakozi ba Ambasade y’u Rwanda mu Busuwisi, Umuryango w’Abibumbye i Genève, abanyamuryango ba Ibuka mu Busuwisi, Abanyarwanda ndetse n’inshuti z’u Rwanda, mu rwego rwo kuzirikana no guha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.
Iki gikorwa cyabimburiwe n’umunota w’ituze nk’ikimenyetso cyo guha icyubahiro abarenga miliyoni bavukijwe ubuzima bwabo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda bazira uko bavutse ndetse no kuzirikana imbaraga z’abarokotse mu kwiyubaka n’uruhare rwabo mu kongera kwubaka no gusana Umuryango Nyarwanda.
Ambasaderi w’u Rwanda mu Busuwisi, James Ngango yagarutse ku kamaro k’igihe cyahariwe Kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda muw’1994, ashimangira inshingano za buri mu guharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi.
Yagarutse kandi ku nshinganoza buri Munyarwanda wese zo kuba hafi y’abarokotse, kwiga ndetse no gusobanukirwa urugendo rw’u Rwanda mu bumwe n’ubwiyunge, ndetse n’uruhare rwa buri wese mu kubaka igihugu mu myaka 30 ishize kibohowe.
César Murangira, Umuyobozi wa IBUKA Suisse, yibukije abari aho ibindi bikorwa biteganyijwe mu Busuwisi birimo Umugoroba wo kwibuka uteganyijwe i Lausanne tariki ya 13 Mata 2024; Urugendo rwo Kwibuka (Walk to Remember) ruteganyijwe i Genève mu gitondo cyo kuwa 15 Mata 2024 n’ibindi.
Hari kandi Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, uzabera mu Ngoro z’Umuryango w’Abibumbye i Genève mu Busuwisi n’i Vienne muri Autriche ku matariki ya 15 Mata 2024 na 19 Mata 2024.
Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi i Genève rwashinzwe ku itariki ya 8 Mata 2019, ku bufatanye bwa IBUKA Suisse, Ambasade n’Umujyi wa Genève.
Uru rwibutso rufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batuye mu Busuwisi ndetse n’abandi bose babyifuza kubona aho bateranira bazirikana ibikorwa bigamije ko Jenoside itazongera kubaho ukundi ndetse rukaba ari ikimenyetso gihoraho cyibutsa cyane cyane urubyiruko rukiri mu mashuri ruhasura, ko bakwiye kwirinda amacakubiri, imvugo zibiba urwango n’ivangura iryo ari ryo ryose.
Uru rwibutso kandi rusurwa buri gihe uko abantu hahanyuze, cyane cyane mu gihe cyo kwibuka nk’iki.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!