Ibi Ambasaderi Mutsindashyaka yabitangaje ku wa 07 Mata 2024, ubwo Abanyarwanda baba muri Congo Brazzaville, inshuti zabo, abahagarariye imiryango mpuzamahanga n’abayobozi muri icyo gihugu bifatanyaga n’u Rwanda kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ni umuhango wabereye ahitwa Mémorial Pierre Savorgnan de Brazza aho Leta ya Congo Brazaville yari ihagarariwe na Minisitiri w’Ingabo, Gen Charles Richard Mondjo.
Muri uyu muhango, hafashwe umunota wo kwibuka inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hanacanwa “bougie” mirongo itatu zisobanura urumuri rw’icyizere cy’ubu n’ejo hazaza n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda mu myaka 30 ishize.
Ambasaderi Mutsindashyaka yashimiye abaje kwifatanya n’Abanyarwanda mu muhango wo kwibuka, abasobanurira ko ari umuhango w’ingenzi ku Rwanda ndetse no kuri buri muntu.
Yabibukije ko mu 1994 u Rwanda rwaciye mu bihe by’agahinda n’umubabaro, mu gihe amahanga yareberaga.
Yagize ati "Kugeza n’uyu munsi n’ubwo hashize imyaka 30, ibikomere ntibirakira ari na yo mpamvu Abanyarwanda bakomeje guharanira kudaheranwa n’agahinda, no kwimakaza amahoro kugira ngo ibyabaye mu Rwanda bitazongera kubaho."
Yakomeje avuga ko n’ubwo bimeze bityo Leta y’u Rwanda irangajwe imbere na Perezida Kagame yiyemeje kubaka u Rwanda rwimakaza politike y’ubumwe n’ubwiyunge, ari yo yabaye umusingi w’iterambere Igihugu gifite ubu.
Yagaragaje kandi ko hirya no hino hakomeje kugaragara abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’ingengabitekerezo yayo kandi ugasanga bikorwa n’abanyapolitike ndetse n’abandi bazwi nk’intiti n’impuguke.
Ati "Ikibabaje kurushaho, hakomeje kumvikana imvugo zihembera urwango zibasira Abatutsi mu Burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo zatumye habaho itotezwa n’ubwicanyi bubakorerwa. Ibi bikaba ari ibimenyetso bishobora kuganisha kuri Jenoside igihe nta ngamba zafatwa zo kubihagarika".
Ambasaderi Mutsindashyaka, yasabye urubyiruko kwiga no kwigira ku mateka y’u Rwanda kugira ngo bazabe intumwa mu gusakaza amahoro no kwirinda amacakubiri y’uburyo bwose.
Yibukije abari bateraniye aho kandi ko kuba kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bihoraho bikwiye kuba igihe cyo gutekereza ku nshingano Abanyarwanda bafite zo gukora ku buryo ibyabaye mu Rwanda bitakongera kuba n’ahandi aho ari hose ku Isi.
Mutsindashyaka yanashimiye Congo Brazzaville ku mubano mwiza ifitanye n’u Rwanda ushingiye ku bucuti n’ubufatanye.





TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!