00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imbamutima za ba rwiyemezamirimo b’Abanyarwanda bakubutse mu Budage kumurika ibyo bakora

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 12 March 2024 saa 11:21
Yasuwe :

Ba rwiyemezamirimo batandukanye bafite ibikorwa bifite aho bihuriye n’urwego rw’ubukerarugendo bitabiriye imurikagurisha mpuzamahanga ry’ubukerarugendo ribera mu Budage, berekana ko baryungukiyemo byinshi birimo n’ubufatanye bw’ibigo biri muri uru rwego ku rwego mpuzamahanga.

Iri murikagurisha rizwi nka Internationale Tourismusborse Berlin (ITB-Brlin 2024) ryitabirwa n’ibigo biri mu rwego rw’ubukerarugendo nk’amahoteli, ibigo bifasha ba mukerarugendo ndetse n’inzego zihagararariye ubukerarugendo muri buri Gihugu.

Ni imurikagurisha ryatangijwe mu ntangiriro za Werurwe 2024, aho ibigo 21 by’Abanyarwanda byitabiriye, bigaragaza ko ubunararibonye byahakuye buzabifasha byinshi mu mirimo yabyo ya buri munsi.

Umuyobozi w’Ikigo gitwara ba mukerarugendo cya Wildlife Tours, Davidson Mugisha yabwiye IGIHE ko nubwo u Rwanda rumaze hafi imyaka 24, rwitabira iri murikagurisha, iry’uyu mwaka ryo ryari ryihariye.

Ati “Mbere byari ibisanzwe aho abantu bitabiraga gutyo gusa, ariko iyi nshuro abantu baraganira, ikigo kikaganira n’ikindi. Dufite abantu hano bashaka kumenya bitomoye u Rwanda, bahora badusaba ubufatanye n’ibindi.”

Mugisha yavuze ko ubufatanye bw’u Rwanda na Bayern Munich bwatumye Abadage n’abandi Banyaburayi benshi bamenya u Rwanda, bagashaka gukorana na bo bya hafi, ibyababereye amahirwe akomeye mu kumenyekanisha ibyo bakora.

Mugisha avuga ko bagaragaje ibyiza nyaburanga by’u Rwanda bitari ingagi zo mu birunga gusa, ahubwo n’ibindi birimo nka Pariki ya Nyungwe, iy’Akagera, iya Mukura na Gishwati n’ibindi.

Ati “Byageze no ku muco. U Rwanda rufite byinshi byo kugaragariza amahanga haba isuku n’ibindi. Bazi ko u Rwanda ari igihugu gifite umutekano utasanga ahandi umuntu ashobora gutemberera akaba ari na hamwe muri Afurika yashora imari.”

Yagarageje ko beretse aba banyamahanga ko u Rwanda ari kimwe mu bihugu byakira inama nyinshi cyane, rukaba urwa kabiri nyuma ya Afurika y’Epfo, akerekana ko abitabiriye iri murikabikorwa bagaragaje inyota yo kumenya ayo makuru.

Mark Mugabe ukora mu kigo na cyo gitemembereza ba mukerarugendo basura u Rwanda cya Primier Transport and Tours Services, bukaba ubwa mbere yitabiriye, na we yerekanye ko yarikuyemo impamba ihagije.

Yavuze ko yagize amahirwe yo kubona uko ubu bucuruzi bukorwa cyane cyane muri ibi bihugu byateye imbere, agashimishwa ko buri munota yahuraga n’abaturutse imihanda yose bamubaza cyane ku Rwanda.

Ati “Ubona banyotewe kumenya neza u Rwanda, ubuzima bwaho bwa buri munsi. Ntekereza ko ibi byiza byose bituruka ku mbaraga igihugu cyashyizemo kuko wabonaga abantu bose hari byo bazi ku Rwanda.”

Mugabe agaragaza ko icyamushimishije kurusha ibindi ari uko abo bose babaza amakuru yerekeye u Rwanda baba bashaka kurusura, agashimira u Rwanda by’umwihariko Urwego rw’Iterambere, RDB rwabafashije kwitabira.

Umukozi w’Ikigo gifitanye amasezerano na Leta y’u Rwanda ku gucunga no kubyaza umusaruro Pariki y’Akagera n’iya Nyungwe (African Parks), Hitimana Thierry, yavuze ko kuba u Rwanda rwaritabiriye iri murikagurisha, ari umwanya mwiza wo gukomeza kurumenyekanisha ku rwego mpuzamahanga, abatuye mu bindi bihugu bagasobanukirwa neza ibiruberamo n’ibyiza byarwo muri rusange.

Ati ‘‘Bituma u Rwanda rugaragara mu ruhando mpuzamahanga kandi tukanabashishikariza gusura igihugu cyacu kubera ko dufite ibyiza bitandukanye. Ni ibintu byiza cyane.’’

Ubukerarugendo bw’u Rwanda bukomeje gutumbagira umunsi ku wundi cyane ko nko mu mezi atandatu ya mbere ya 2023, bwinjirije igihugu miliyoni $247, asaga miliyari 290 Frw, mu mezi atandatu ya mbere y’umwaka wa 2023.

Kwitabira ITB-Brlin 2024 ni ibintu byitezweho kongera iyo ngano, aho iri murikagurisha rifatwa nk’irikomeye ku Isi mu bijyanye n’ubukerarugendo kuko rihuriza hamwe abamurika barenga ibihumbi 10, rikagira abarisura barenga ibihumbi 160 buri mwaka.

Mark Mugabe ukora mu kigo gitemembereza ba mukerarugendo basura u Rwanda cya Premier Transport and Tours Services
Umuyobozi w’Ikigo gitwara ba mukerarugendo cya Wildlife Tours, Davidson Mugisha yabwiye IGIHE ko nubwo u Rwanda rumaze hafi imyaka 24, rwitabira iri murikagurisha, iry’iyu mwaka ryo ryari ryihariye

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .