Ni umuhango wabaye tariki ya 9 Mata 2017 ubera El Fasher muri Darfur ukaba warabanjirijwe n’urugendo rwo kwibuka rwatangiriye El-Fasher ahari ibindiro bikuru by’ingabo z’u Rwanda muri Darfur rugasorezwa mu nzu mberabyombi ya ARC Town ahatangiwe ubutumwa bwo kwibuka.
Abitabiriye uwo muhango bacanye urumuri rw’icyizere rugaragaza ko hari icyizere ko Jenoside itazongera ndetse habayeho no gufata umunota wo kwibuka no guha agaciro abambuwe ubuzima muri Jenosideyakorewe Abatutsi.
Shyaka Ismael, Chargé d’Affaires muri Ambasade y’u Rwanda muri Sudani yagize ati “ Duteraniye hano uyu munsi mu kwibuka abo twakundaga bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ni igikorwa ngarukamwaka cyo gusubiza agaciro abambuwe ubuzima ndetse tunafata ingamba zicyemura ingaruka zatewe na Jenoside tunizeza ko Jenoside itazongera ukundi.”
Yibukije ko Jenoside yakorewe Abatutsi ari igikorwa cyateguwe n’abanyarwanda ndetse igahagarikwa n’abanyarwanda ubwabo nyuma y’uko Isi yose yari yatsinzwe ntacyo ikora nubwo ifite inshingano zo kurinda abaturage.
Yashimangiye ko kuba urwango rwabyaye Jenoside rwaraturutse mu bihugu biri mu Muryango w’Abibumbye byatumye utagira icyo ukora.
Ati “ Jenoside yakorewe Abatutsi ifite inkomoko mu bindi bihugu , ibyo rero byabaye intandaro ituma umuryango w’Abibumbye utagira icyo ukora.”
Yasabye abanyarwanda kuzamara ubuzima bwabo bwose barwanya ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse no gukomeza gushyigikira urugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge Leta yatangije.
Lt Gen Frank Mushyo Kamanzi, Umuyobozi w’Ingabo zibungabunga amahoro muri Sudani (UNAMID) wavuze mu izina ry’Intumwa idasanzwe y’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani, yashimiye abanyarwanda kuba barateguye ibikorwa byo kwibuka.
Yanashimiye byimazeyo inzego zose za UNAMID n’abandi bashyitsi bari baje kwifatanya n’abanyarwanda mu kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse anabasaba kuzakomeza kwifatanya n’abanyarwanda mu bikorwa by’icyumweru cyo kwibuka bigikomeza.
Ni umuhango wari witabiriwe n’inzego zinyuranye zo muri Sudani nka polisi , abahagarariye ibikorwa bitandukanye by’Umuryango w’Abibumbye, ba ambasaderi n’abandi.



















TANGA IGITEKEREZO