Mu myiteguro ikaze yo kurangiza Album ye ya gatandatu, umuhanzi Corneille Nyungura ukomoka mu Rwanda ari gushyira hanze indirimbo nshya ziyigize; ubu yashyize hanze iyitwa “Tu mérites mieux” yafatanyanyije na Gage.
Iyi ndirimbo y’urukundo iri mu njyana ya Reggae, itangizwa n’amagambo abiri y’ikinyarwanda akomeza kugenda agarukamo, ari yo “Ugomba kubyumva”.
Haba mu njyana n’amagambo ayigize, iyi ndirimbo nshya ya Corneille yumvikanamo agahinda agaragariza umukunzi aba aririmbira agira ati “Ukwiye ibyiza biruta ibyo, wigenda usize urukundo rwawe”.
Nyungura, w’imyaka 36, uzasohora Album ye nshya yise "Entre Nord et Sud" kuwa 18 Ugushyingo 2013, aheruka gutangaza ko azaza mu Rwanda, agira ati "Ukuri ni uko u Rwanda ari igihugu cyambyaye, ndagikumbuye kandi nzaza, biranditse".
Yaherukaga kuririmba mu Kinyarwanda mu ndirimbo yise "Iwacu".
Kuri iyi Album "Entre Nord et Sud" hagaragaraho kandi indirimbo "Nostalgie" yaririmbanye n’umuraperi uri kubica bigacika muri Afurika wo muri Nigeria witwa Ice Prince.
Hanagaragaraho kandi indirimbo "Les sommets de nos vies" aririmbamo iby’ukugaruka kwe i Kigali mu Rwanda.
Indirimbo “Tu mérites mieux" ya Corneille na Gage [amajwi n’amagambo]
Indirimbo Ensemble ya Corneille igaragaramo Sonia Rolland
Umva indirimbo Corneille aririmbamo ukuzaza kwe i Kigali mu Rwanda:



















TANGA IGITEKEREZO