Yabitangaje kuri uyu wa Gatandatu tariki 26 Kanama 2023, mu mujyi wa Wassenaar, aho wabereye mu rugo rwa Ambasaderi Olivier Nduhungirehe.
Abanyarwanda n’inshuti zabo batuye, biga cyangwa bakorera mu Buholandi bari babukereye mu kwihiziza Umuganura, ku nsanganyamatsiko igira iti “ Umuganura isoko y’Ubumwe n’Ishingiro ryo kudaheranwa”.
Umuganura uyu mwaka watangiye kwizihizwa ku rwego rw’igihugu ku wa 4 Kanama mu 2023, ariko Abanyarwanda batuye mu mahanga bafatanyije na za Ambasade zo mu bihugu batuyemo, batangiye kuwizihiza guhera muri Kanama.
Ambasaderi Olivier Nduhungirehe yabanje gushimira mugenzi we Ambasaderi w’igihugu cy’u Burundi, Nkurunziza Gamaliel n’itsinda yari ayoboye uko baje kwifatanya n’Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda kwizihiza hamwe iki gikorwa cy’Umuganura.
Claude Ndabarasa uyobora Diaspora nyarwanda mu gihugu cy’u Buholandi yashimiye Amb. Olivier Nduhungirehe n’umuryango we kuba babemereye kuza gusangira Umuganura mu rugo rwabo, kandi ashimira ubufatanye buri hagati ya Ambasade n’umuryango nyarwanda muri iki gihugu cy’u Buholandi, aha ikaze buri wese.
Ni umuhango wayobowe na Innocent Iradukunda umwe mu bagize Umuryango nyarwanda mu Buholandi.
Amb. Nduhungirehe yanashimiye cyane Abanyarwanda bazanye abana ku bwinshi kugira ngo baganurire hamwe, anashimishwa no kubona urubyiruko ari rwo rwari muri benshi mu bitabiriye.
Amb. Nduhungirehe yasobanuye icyo bivuze kwizihiza uyu munsi, agaragaza ko ari umuco w’abanyarwanda kuva kera.
Ati “Ni umunsi wahozeho mu mateka y’u Rwaranda, ijambo Umuganura rikomoka ku inshinga ‘Kuganura’ rivuga igikorwa cyo kwishimira no gusangira umusaruro weze. Umuganura kandi wizihizwaga ku mwero w’Amasaka maze Abanyarwanda bagashimira Imana uburumbuke bw’imyaka n’amatungo yabahaye”.
Yavuze ko ari umuhango wari ufite agaciro gakomeye mu miryango y’abanyarwanda, ukaba ishingiro ry’ubumwe bwabo.
Ati “Mu miryango y’abanyarwanda nabo baraganuzaga, umuturanyi akamenya undi, inshuti zikaganuzanya, nta vangura iryo ariryo ryose. Bivuze ko umuganura wari ishingiro ry’ubumwe bw’abanyarwanda.”
Yagarutse ku nsanganyamatsiko y’uyu mwaka, agaragaza ko kuba abantu bavuye mu bihe by’icyorezo cya Covid-19 n’ibiza byashegeshe ibice bitandukanye by’u Rwanda muri Gicurasi uyu mwaka hari icyo bisobanuye.
Ati “Umuganura w’uyu mwaka rero wari umwanya mwiza wo kuganuza abagizweho n’ingaruka n’ibyo biza kuko gusangira akabisi n’agahiye biri mu muco nyarwanda, tukaganuza abarumbije bityo tukarushaho kunga ubumwe no kudaheranwa n’amage. Mboneyeho umwanya wo kubashimira mwebwe abagize umuryango nyarwanda mu Buholandi ku nkunga mwakusanyije mukayigenera abagizweho ingaruko nibyo biza.”
Muri iki gikorwa cyo kwizihiza Umuganura, abana bahawe amata, nka kimwe mu byerekana umuco wo gusangira, abakuru n’abato basangira amafunguro n’ibinyobwa byari byabateguriwe, bacinya akadiho, barasabana kugeza mu masaha akuze y’ijoro.
Abitabiriye iki gikorwa bashimiye Ambasaderi Nduhungirehe wabatumiye mu rugo atuyemo bagasabana, bavuga ko ari icyerekana ko bisanga kuri ambasade.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!