Igihembo cy’umudiplomate w’umwaka muri Zimbabwe cyatangiye gutangwa mu 2012 na Diplomat Magazine, hagamijwe kwishimira umusanzu abadiplomate bakorera muri Zimbabwe, bagira mu iterambere ry’igihugu n’abaturage bacyo.
Abahabwa iki gihembo batoranywa n’itsinda rigari ririmo abanyamakuru, imiryango itari iya leta n’abahagarariye urwego rw’abikorera. Iki gihembo muri Zimbabwe kimaze kuba umuhango ukomeye kandi wubashywe.
Nyuma yo gushyikirizwa igihembo ku wa Gatatu, Ambasaderi Musoni yavuze ko yabashije kucyegukana kubera ukureba kure kwa Perezida Paul Kagame, utanga umurongo wo gukoreramo utuma buri wese aharanira ko ibintu bigenda neza kurushaho.
Yavuze ko gahunda y’u Rwanda y’imibanire n’amahanga igamije guteza imbere u igihugu gikorana neza n’amahanga, haba mu bijyanye na politiki n’ubukungu.
Yakomeje ati “Muri urwo rwego, umubano wacu na Zimbabwe wakomeje gutera imbere uko bwije n’uko bukeye kuva twafungura ambasade hano muri Mutarama 2019, kandi turifuza gukomeza kuwagura ubuhahirane bwacu bukagera ku rundi rwego.”
Amb Musoni yongeyeho ko atashoboraga guhabwa iki gihembo iyo hatabaho ubufatanye bw’ubuyobozi bwa Zimbabwe hamwe n’abaturage bayo.
Kimwe n’izindi nzego, Amb Musoni yavuze ko icyorezo cya COVID-19 cyadindije ibikorwa byateganywaga hagati y’ibihugu byombi, birimo inama yagombaga guhuza u Rwanda na Zimbabwe haganirwa ku ishoramari, yari kubera i Kigali muri Werurwe uyu mwaka, yari yitezwemo amasezerano yari gushyirwaho umukono, harimo n’agamije ubufatanye bwa guverinoma z’ibihugu byombi.
Gusa ngo iyi gahunda irimo kunozwa ku buryo inama y’ubucuruzi n’ishoramari hagati y’u Rwanda na Zimbabwe yazaba mu mwaka utaha.
Kuva u Rwanda rwafungura ambasade muri Zimbabwe, Ambasaderi Musoni yagiye yitabira ibikorwa bitandukanye bigamije kumenyekanisha amahirwe y’ishoramari mu Rwanda n’ibindi birimo Umuganda rusange, ndetse Perezida wa Zimbabwe, Emmerson Mnangagwa, ni umwe mu bakunze kuwitabira.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!