00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyarwanda bifuza kwiga muri Turukiya bari mu bahawe rugari

Yanditswe na

Tombola Felicie

Kuya 4 March 2015 saa 06:23
Yasuwe :

Turkia yatanze urubuga ku banyeshuri baturutse mu bice bitandukanye by’Isi itanga amahirwe ya buruse ku bashaka kwiga mu cyiciro cya mbere cya Kaminuza (undergraduate) icya kabiri (Masters) ndetse n’icya gatatu (PHD).

Ambasade y’u Rwanda muri Turukiya yatangaje koyifuza ko abanyarwanda batacikwa n’aya mahirwe cyane ko abahiga ndetse n’abaharangije bahavuga imyato ku bw’amahirwe atangaje mu kwigira muri iki gihugu, cyane ko gifite itandukaniro mu gutanga ireme ry’uburezi, amateka yihariye mu burezi ndetse no ku muco.

Ibindi wasoma hano: Abana b’u Rwanda babonera amahirwe y’ubuzima muri kaminuza za Turkia

Ambasade y’u Rwanda ihamya ko ko abazemererwa kwigayo bazahwabwa ikiguzi cy’uburezi ndetse n’imibereho yose ku buntu.

Kwiyandika byatangiye tariki ya 25 Gashyantare bizageza tariki ya 31 Werurwe 2015.

Gusaba bijyana n’ibyo umunyeshuri yize mu ysumbuye

Kwiyandikisha bikorerwa kuri internet kandi ni ubuntu nta kiguzi bisaba

Abiyandikisha bagomba gusaba amasomo afite aho ahuriye n’amashuri bize haba mu mashuri yisumbuye cyangwa se muri Kaminuza.

Buruse iki gihugu gitangaa iba ikubiyemo ikiguzi cy’uburezi n’imibereho y’umushuri bigatangirwa ku gihe. Abasaba bazashyirwa muri kaminuza basabye bitewe n’icyo umunyeshuri yujuje asaba kujya kwiga.

Amasomo menshi yigishwa mu Giturukiya bityo umunyeshuri akaba abanza kwiga umwaka umwe, yiga urwo rurimi. Iyo ushaka kwigishwa mu Cyongereza cyangwa Igifaransa usabwa impamyabumenyi (certificate) mpuzamahanga igaragaza ko uzi izo ndimi neza, ari zo GRE cyangwa GMAT.

Uburyo umunyeshuri afashwa kubaho

1. Ku kwezi uwiga mu cyiciro cya mbere cya kaminuza azajya ahabwa ama Lira 600, abiga Masters bahabwe 800 naho abiga PhD bahabwe 1200.

2. Bazajya bahabwa ikiguzi cyuburezi ijana ku ijana.

3. Kwiga umwaka umwe igiturukiya ku buntu

4. Bazahabwa aho kuba ku buntu

5. Itike y’indege yo kugenda no kugaruka ku buntu

Ukeneye ibindi bisobanuro no gusaba kujya kwiga muri Turkia wasura www.turkiyeburslari.gov.tr, ugakanda ahanditse ‘online application form’ ukagenda usubiza ibibazo usabwa.

Uwifuza gusaba kanda hano:

ibindi bidobanuro hano cyangwa hano.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages