00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyarwanda baba i Kinshasa bunamiye Abatutsi bazize Jenoside

Yanditswe na IGIHE
Kuya 8 April 2017 saa 03:28
Yasuwe :

Mu gihe u Rwanda n’amahanga bibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi, Abanyarwanda batuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo by’umwihariko i Kinshasa nab o bafashe umwanya wo kwibuka.

Inshuti z’u Rwanda na bamwe mu bahagarariye ibihugu byabo n’imiryango mpuzamahanga i Kinshasa bifatanyije na Ambasade y’u Rwanda mu gikorwa cyo kwibuka jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 7 Mata.

Umunyamabanga Mukuru w’Ihuriro ry’Inteko zishinga Amategeko z’Umuryango uhuza ibihugu byo mu Karere k’Ibiyaga Bigari (FP-ICGRL), Higiro Prosper yatanze ikiganiro ku nsanganyamatsiko yo kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside, asobanura uburyo jenoside itegurwa, uko ishyirwa n’ingaruka zayo.

Nyuma y’ikiganiro herekanywe filime yitwa ‘Les detectives de l’Histoire-Rwanda, la France coupable’?

Umuyobozi uhagarariye Ambasade y’u Rwanda muri Repubulika Iharanira Demoakarsi ya Congo, Bagambiki Felix yashimiye abitabiriye iki gikorwa anabibutsa gikomeza kuri uyu wa 08 Mata aho biteganyijwe ko hasomwa misa yo gusabira abazize jenoside yakorerwe abatutsi hakanatangirwa ubundi butumwa.

Umunyamabanga Mukuru w’Ihuriro ry’Inteko zishinga Amategeko z’Umuryango uhuza ibihugu byo mu Karere k’Ibiyaga Bigari (FP-ICGRL), Higiro Prosper atanga ikiganiro
Bamwe mu bategetsi bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bifatanyije n'abanyarwanda mu bikorwa byo kwibuka
Bamwe mu bitabiriye umuhango wo kwibuka
Umuyobozi uhagarariye Ambasade y’u Rwanda muri Repubulika Iharanira Demoakarsi ya Congo, Bagambiki Felix

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages