00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amerika: Rwanda Day ku nshuro ya kabiri igiye kubera i Boston

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 31 August 2012 saa 03:49
Yasuwe :

Abanyarwanda baba muri Amerika y’Amajyaruguru bari gutegura ku nshuro ya kabiri umunsi wiswe “Rwanda Day”, iyi ikazabera i Boston ku itariki ya 28 na 29 Nzeli 2012.
Nk’uko tubikesha bamwe mu Banyarwanda bo muri Amerika y’Amajyaruguru, kuri ubu imyiteguro igeze kure kuburyo kuri ayo matariki Rwanda Day izongera kuba, aho kuri ubu bateganya ko izitabirwa kurenza iyabereye I Chicago muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Rwanda Day iheruka yabereye mu Mujyi wa Chicago kuva ku itariki ya 10 (…)

Abanyarwanda baba muri Amerika y’Amajyaruguru bari gutegura ku nshuro ya kabiri umunsi wiswe “Rwanda Day”, iyi ikazabera i Boston ku itariki ya 28 na 29 Nzeli 2012.

Nk’uko tubikesha bamwe mu Banyarwanda bo muri Amerika y’Amajyaruguru, kuri ubu imyiteguro igeze kure kuburyo kuri ayo matariki Rwanda Day izongera kuba, aho kuri ubu bateganya ko izitabirwa kurenza iyabereye I Chicago muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Rwanda Day iheruka yabereye mu Mujyi wa Chicago kuva ku itariki ya 10 kugeza ku ya 11 Kamena 2011, icyo gihe ikaba yaritabiriwe na Perezida Paul Kagame ari kumwe n’umufasha we Madame Jeannette Kagame, abayobozi batandukanye bo muri guverinoma ndetse n’ abanyarwanda barenga 4000 bari baturutse mu Rwanda, mu Burayi no mu bice bitandukanye by’Amerika. Hari kandi n’inshuti z’u Rwanda zirimo Rev. Jesse Jackson.

Abari gutegura Rwanda Day kuri iyi nshuro bavuga ko bizeye ko Abanyarwanda benshi batuye muri Amerika y’Amajyaruguru, mu Burayi, muri Afurika cyane cyane mu Rwanda, n’inshuti z’u Rwanda bazitabira uwo munsi, aho bizaba ari amahirwe kandi kubatarabonye uko bitabira iy’ubushize.

Nyuma ya Rwanda Day y’i Chicago, Leta y’u Rwanda yagaragaje ko ari igikorwa cy’ingenzi, kugeza n’aho Perezida wa Repuburika yoherereje ibaruwa ifunguye ishimira abayitabiriye basaga ibihumbi bine.

Mu butumwa bwari buri muri iyo baruwa Perezida Kagame yagiraga ati “Ndifuza kubashimira mwese mwitabiriye iriya ’Rwandaful Weekend’ nziza, yabereye mu Mujyi wa Chicago. Kuba mwaraje mu bwinshi no mu bwiza bw’imitima yanyu, byagaragaje nta shiti ko Abanyarwanda biteguye kuba imbarutso z’impinduka zikomeje kutuganisha ku majyambere y’Igihugu cyacu.”

Akomeza agira ati “Nashimishijwe n’amagambo yanyu yatanze icyizere n’imbaraga, kandi no kuba mwarifatanyije na twe mu biganiro twagiranye, kimwe n’uko mwerekanye ko mushishikajwe no gushimangira imbaraga zitugeza kubyo tugenda twunguka. Sinshidikanya ko mu gaciro twiha no mu bumwe bwacu, Abanyarwanda dukomeza kwerekana ishema ry’igihugu cyacu mu mpande zose z’Amerika y’Amajyaruguru, no hanze yaho.”

Usibye Abanyarwanda bitezwe kwitabira Rwanda Day i Boston, abari gutegura iki gikorwa bizeye ko n’abayobozi bari mu nzego nkuru muri Leta y’u Rwanda bazicyitabira nk’uko byagenze Chicago.

Nubwo aya makuru yizewe neza turakomeza kubakurikiranira iby’itegurwa rya Rwanda Day i Boston, izaba ku itariki ya 28 na 29 Nzeli 2012.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages