Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Mbere tariki ya 6 Kamena 2022 mu Murwa Mukuru wa Cambodge, Phnom Penh.
Nubwo azaba ahagarariye u Rwanda muri Cambodge, ariko afite icyicaro mu Mujyi wa Seoul muri Koreya y’Epfo.
Umwami Norodom SIHAMONI wa Cambodge yashimye ubuyobozi bwa Perezida Paul Kagame ndetse n’ibyo u Rwanda rumaze kugeraho.
Umwami Norodom SIHAMONI, yagaragaje ko yifuza gukomeza umubano w’ibihugu byombi ndetse anifuriza abaturage bo mu Rwanda iterambere rirambye n’amahoro.
U Rwanda na Cambodge bisanzwe bifitanye umubano w’imikoranire mu bya dipolomasi guhera mu 2005.
Biteganyijwe ko muri iki gihugu Ambasaderi Yasmin azahura n’abayobozi batandukanye barimo Perezida wa Sena, Samdech Say Chhum, Umunyamabanga wa Minisiteri y’Ububanye n’amahanga, Chema Widhya.
Hari kandi gahunda yo guhura n’Umunyamabaganga Mukuru w’Inama y’Igihugu y’Iterambere (CDC), Sok Chenda Sophea, guhura n’inzego z’abikorera mu rwego rwo kunoza umubano w’ibihugu byombi mu birebana n’ubuhahirane ndetse no guhura n’Abanyarwanda batuye muri iki gihugu.
Igihugu cya Combodge gihana ihana imbibi na Thailand mu Burengerazuba bw’amajyaruguru, Laos mu Burasirazuba, Vietnam mu Majyepfo ndetse na Thailand mu Majyepfo ashyira Iburengerazuba.
Ni igihugu gifite kilometero 450 uva mu Majyaruguru ugana mu Majyepfo na Kilometero 580 uva mu Burasirazuba werekeza i Burengerazuba.
Nubwo igice kinini cya ari amashyamba, akarere ko hagati gahingwamo umuceri, hari kandi imirima ishobora kweramo ibihingwa bitandukanye birimo ibigori n’itabi.
Ni igihugu gishobora gukorerwamo ubukerarugendo kuko ishyamba ryo mu Majyaruguru riri mu yigeze kuba igicumbi cy’inyamaswa z’inkazi nk’inzovu, imvubu, ingwe, urusamagwe, idubu n’izindi nyamabere zitandukanye n’ubwo imibare igenda igabanyuka kubera ubuhigi.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!