Umuhango wo kwibuka Abatutsi basaga miliyoni bishwe mu 1994, wabimburiwe n’urugendo rwo kwibuka. Rwakozwe n’abantu 200 barimo Abanyarwanda batuye muri Washington n’inshuti z’u Rwanda.
Uyu muhango wabereye mu Mujyi wa Seattle, ahacanywe Urumuri rw’Icyizere, abawitabiriye bafata ununota wo kwibuka.
Muri Leta ya Washington ni hamwe mu hatakirangwa imibare ikabije y’abandura n’abicwa na Covid-19, bityo ibikorwa bihuriza abantu benshi ahantu hamwe bikaba byemewe.
Umuyobozi w’ihuriro ry’Abanyarwanda batuye muri Leta ya Washington, Muvunyi Emmanuel yasabye abitabiriye uyu muhango wo kwibuka kwima umwanya abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, ahubwo abasaba gutanga ubuhamya hagamijwe kugaragariza Isi ukuri kw’ibyabaye muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ati “Turasabwa gushyira imbaraga hamwe tukavuga ukuri ndetse bikajya no mu nyandiko kugira ngo urubyiruko ndetse n’Isi yose bige kandi basobanukirwe ukuri ku byabaye.”
Muri uyu muhango wo kwibuka, Umubyeyi Jacqueline yatanze ubuhamya bw’ibyamubayeho muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Yashimiye ingabo za RPF zabarokoye aho bahigwaga bukware mu yahoze ari Perefegitura ya Butare.
Umunyamabanga wa mbere muri Ambasade y’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mulindwa Francis, yagaragaje kwibuka nk’igikorwa giha agaciro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, kuba hafi y’abayirokotse no kubakomeza.
Yavuze ko umukoro ukomeye ku banyarwanda ari ukurwanya abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi cyangwa abayipfobya.
Ati “Gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi no kubiba ingengabitekerezo yayo muri rubanda, ni igikorwa kigayitse. Buri wese uretse natwe Abanyarwanda, n’undi wese ntakwiye guha urubuga abantu bapfobya Jenoside. Twese nk’Abanyarwanda, turasabwa kurwanya ndetse tukamagana abagifite ibitekerezo bipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi n’ibigarura amacakubiri mu Banyarwanda.”
Mu muhango wo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi wabereye muri Leta ya Washington, urubyiruko rwasabwe kubyaza umusaruro amahirwe rufite yo kuba rufite abantu bakuru bashobora kurusobanurira ibyabaye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, aho guta umwanya wabo mu bidafite umumaro.





TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!