Iki gikorwa kizabera muri Dallas-Fort Worth muri Texas, aho abatuye muri uyu Mujyi ari bo bagize igitekerezo ariko na none akaba ari umujyi munini kandi urimo ubucuruzi bwo ku rwego rwo hejuru.
Emmanuel Sebagabo uri mu batangije iki gikorwa, yabwiye IGIHE ko umwihariko wa mbere gifite ari uko cyaherukaga mu 2019, ikindi kandi kikaba kigiye kuba mu bihe bikomeye.
Ati “Umwihariko wa Rwanda Convention USA 2025 ni uko igiye kuba mu bihe bitoroheye Isi muri rusange mu rwego rw’ubukungu, yewe n’intambara z’urudaca ndetse nk’Abanyarwanda tuzi ibibazo biri kubera mu karere natwe bitugiraho ingaruka. Ni yo mpamvu twatekereje guhura nk’abantu batuye mu mahanga ariko na none bakomoka mu Rwanda. Tuzaba turi kumwe n’abantu baturutse mu Rwanda na none.”
Yakomeje avuga ko baherukaga gukora igikorwa cya Rwanda Convention mu 2019, mu 2024 igakurikirwa na Rwanda Day, akagaragaza ko ubu abafatanyabikorwa bagutse. Ati “Inzego zose z’Abanyarwanda batuye mu Majyaruguru ya Amerika turi gufatanya gutegura iki gikorwa.”
Sebagabo avuga ko ikintu abantu batandukanye barimo abacuruzi bazungukira muri iki gikorwa uyu mwaka ari uko batumiye n’abashoramari bo muri Amerika. Ikindi avuga ko uyu mwaka umuco uri mu bintu bizagarukwaho cyane bitandukanye n’imyaka yashize.
Ati “Abacuruzi bazaba bitabiriye bazahura. Ikindi ni ugukurikirana niba ibiganiro byabayeho byaratanze umusaruro. Ibintu tuzibandaho tutari twarigeze dukora mu myaka yabanje ni iby’umuco. Turashaka ko hazabaho ikiganiro cy’umuco n’amateka, tukamenya umurage w’u Rwanda n’Abanyarwanda kuva kera kugeza na n’ubu ni yo mpamvu tuzashaka inararibonye n’abashakashatsi. Hazahugurwa abantu bazaba bahari ku mateka.”
Yongeyeho ko hazabaho gucuranga inanga, kubuguza igisoro n’impamvu yacyo mu mateka y’u Rwanda; ibisakuzo no guca imigani n’ibindi byo kumurika umuco Nyarwanda byinshi. Hazerekanwa kandi imyambaro ya ‘Made in Rwanda’ izamurikwa n’Abanyarwanda n’indyo gakondo zo mu Rwanda.
Ku wa Gatanu, tariki 4 Nyakanga 2025, ni bwo iki gikorwa kizatangira aho hazabaho gukina imikino itandukanye irimo Basketball ndetse n’umupira w’amaguru. Kuri uwo munsi hazakurikiraho igikorwa cya ‘Hobe Night’ cyo gusangira no gusabana.
Tariki 5 Nyakanga, ku munsi uzakurikiraho, hazabaho ibiganiro bizibanda ku kwigisha urubyiruko ku bijyanye no kwihangira imirimo. Ibi biganiro bizakurikirwa n’ibijyanye n’ishoramari bizatangwa na RDB, PSF n’ibindi bigo bitandukanye ndetse n’abashoramari bazaba baturutse i Kigali.
Uretse ibiganiro bijyanye n’ishoramari, hazatangwa ibindi bijyanye no gukunda igihugu bizatangwa n’abayobozi bazaba baturutse mu Rwanda. Hazabaho gusangira kuri iyi tariki ya 5 Nyakanga 2025, ndetse habeho n’igitaramo kizaba kirimo abahanzi batandukanye bazaturuka mu Rwanda n’abasanzwe bakorera muri Amerika no mu bindi bihugu birimo iby’u Burayi.
Uyu mwaka igikorwa cya Rwanda Convention USA kizahurirana n’igihe u Rwanda ruzaba rwizihiza #Kwibohora31 ndetse n’ubwigenge bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Kugeza ubu hari abahanzi bamaze gutangira kuganirizwa barimo abaririmba gakondo ndetse n’umuziki usanzwe bazifashishwa mu gitaramo giteganyijwe, bakaba bazatangazwa mu minsi iri imbere. Uretse ibyo kandi hari abana bato bari munsi y’imyaka 15 bazagaragaza impano bakorera i Dallas ndetse n’abandi bazaturuka muri Washingiton D.C.
Biteganyijwe ko iki gikorwa kizakira abantu barenga ibihumbi bibiri baturutse mu bihugu bitandukanye yaba mu Burayi, Aziya, Amerika, mu Rwanda n’ahandi hatandukanye.
Ushaka kumenya uko umuntu ushaka kwitabira yakwiyandikisha wakanda hano https://rwandaconvention.com/

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!