00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umujyi wa Namur mu Bubiligi watandukanyije ibibazo bya Politike no Kwibuka

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 27 April 2025 saa 09:19
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Namur mu Bubiligi bwifatanyije n’Abanyarwanda bawutuye kwibuka ku nshuro ya 31 abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bushimangira ko kwibuka ari ibya bose ndetse iyi Jenoside idakwiriye kugirwa igikoresho cya politike.

Iki gikorwa cyo kwibuka cyabaye ku wa Gatandatu tariki 26 Mata 2025. Cyitabiriwe na Twagira Mutabazi Eugène, uyobora Ibuka-Mémoire et Justice-Belgique, Gakuba Ernest uyobora Diaspora Nyarwanda mu Bubiligi na Karugarama Lionel uyobora Diaspora nyarwanda mu Mujyi wa Namur.

Cyitabiriwe kandi n’abandi bayobozi b’imiryango itandukanye y’Abanyarwanda n’inshuti zabo baturutse mu mijyi itandukakanye y’u Bubiligi hamwe Benoît Malisoux uri mu bayobozi b’Umujyi wa Namur.

Igikorwa cyo kwibuka mu Mujyi wa Namur cyakurikiye ibindi byabereye mu bice bitandukanye by’u Bubiligi, gusa byo ntihagira abayobozi b’iki gihugu babyitabira bigendanye n’ibibazo bya politike gifitanye n’u Rwanda. Urugero ni ibyabaye muri Liège ku wa 12 Mata 2024.

Icyo gihe Ikirizaboro Anne Marie uri mu bari bateguye uyu muhango yanenze imyitwarire y’u Bubiligi

Yavuze ko ubuyobozi bwa Liège bwanze kwifatanya na bo ngo kuko bishingiye ku ntambara iri kubera mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatumye u Rwanda n’u Bubiligi bicana umubano.

Yakomeje yibaza niba imvugo “ntibizongere kubaho” isubirwamo kenshi ifite agaciro nk’uko ivugwa cyangwa hamwe yaratangiye kwibagirana kandi ko ibyo ari amahano.

Namur yakoze itandukaniro

Umuhango wo kwibuka muri Namur watangiriye ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruherereye ahari Ingoro y’amateka ya Afurika yitwa MusAfrica.

Benoît Malisoux uri mu bayobozi b’uyu mujyi yashimiye cyane abagize uruhare mu gutegura iki gikorwa, ndetse avuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ari amateka atareba Abanyarwanda gusa.

Ati “Kwibuka ni uburyo bwo kutibagirwa ayo mateka mabi cyane u Rwanda rwaciyemo no kutemerera abashaka kuyapfobya cyangwa kuyahakana ngo bagire umwanya. Abishwe muri iyo Jenoside ntabwo bishwe kuko hari intambara cyangwa indi mirwano yindi, ahubwo bishwe muri gahunda yateguwe yari igamije gusibanganya ubwoko burundu.”

Yakomeje avuga ko “Jenoside yakorewe Abatutsi ntabwo ari amateka areba gusa Abanyarwanda, ni agahomamunwa kareba Isi yose. Uyu munsi ndi hano nk’umuyobozi ariko ndi hano na none nk’umuntu. Ndihanganisha abayirokotse kubera umutwaro bahora bikoreye.”

Benoît Malisoux yasobanuye ko muri Namur batifuza ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi byakwivanga na politiki cyangwa ibijyanye n’imiyoborere ko ahubwo ari uguha agaciro abayiguyemo.

Umuyobozi wa Ibuka-Mémoire et Justice-Belgique, Twagira Mutabazi Eugène yagaragaje ko Jenoside yakorewe Abatutsi yatewe n’ivangura ryabibwe mu Rwanda mu gihe cy’ubukoloni.

Ati “Turi hano ngo dukomeze twibuke abacu bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Hishwe miliyoni irenga y’abantu barimo impinja, abana n’abashaje. Ibyo byatewe n’amateka yabayeho mu gihe abakoloni bageraga mu Rwanda barimo Abihayimana ubwo bashyiragaho uburyo bwo kuvangura abantu ngo babone uko babategeka”.

Mutabazi kandi yasabye ko Umwami Yuhi Musinga umaze imyaka 81 muri musée mu Buliligi, yasubizwa ku butaka bw’abakurambere be

Tessa Bwandinga, we yashimye kuba ubuyobozi bw’Umujyi wa Namur bwifatanyije n’Abanyarwanda ndetse ashimangira ko kwibuka ari ukwereka ababyiruka amateka ngo atazisubiramo.

Ati “Turi hano kandi ngo twereke urubyiruko inzira nziza inyuranye n’aya mateka mabi u Rwanda rwaciyemo mu myaka yashize. Turibuka kandi Abasirikare 10 b’Ababiligi bari mu butumwa bw’amahoro, biciwe i Kigali ku itariki 7 Mata 1994. Kwibuka ni ukutibagirwa, ni ukwanga guceceka no guha abahakana n’abapfobya umwanya wo gukomeza kuyobya abantu.”

Rubayiza Kevin watanze ubuhamya, yavuze uburyo abana bavutse ku babyeyi barokotse Jenoside bisanze nta miryango bakigira bibazaga byinshi ariko ababyeyi barabakomeza.

Icyo gikorwa kandi cyatanzwemo ibiganiro ku buzima bwo mu mutwe byatanzwe Umutoni Rwampungu Annick na Rwayitare Jacqueline. Byagarutse ku buryo bwo kubaho nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ubwo u Rwanda rwateguraga kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 31, u Bubiligi bwabanje gushaka ku bitambamira mu mijyi ya Liège na Bruges ariko birangira iki gikorwa kibaye.

Ni nyuma y’aho Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Jean-Damascène Bizimana yari yatangaje ko u Bubiligi nibufata icyemezo cyo guhagarika ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, bizaba ari ukurenga ku mategeko mpuzamahanga.

Umujyi wa Namur wifatanyije n'Abanyarwanda kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi
Benoît Malisoux uri mu bayobozi b’uyu mujyi yashimiye cyane abagize uruhare mu gutegura iki gikorwa, ndetse avuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ari amateka atareba Abanyarwanda gusa
Twagira Mutabazi Eugène, uyobora Ibuka-Mémoire et Justice-Belgique yagaragaje ko Jenoside yakorewe Abatutsi yatewe n’ivangura ryabibwe mu Rwanda mu gihe cy’ubukoloni
Rubayiza Kevin watanze ubuhamya, yavuze uburyo abana bavutse ku babyeyi barokotse Jenoside bisanze nta miryango bakigira bibazaga byinshi ariko ababyeyi barabakomeza
Tessa Bwandinga, we yashimye kuba ubuyobozi bw’Umujyi wa Namur bwifatanyije n’Abanyarwanda ndetse ashimangira ko kwibuka ari ukwereka ababyiruka amateka ngo atazisubiramo
Umuhango wo kwibuka muri Namur watangiriye ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruherereye ahari Ingoro y’amateka ya Afurika yitwa MusAfrica
Rugumire Philbert ni we wayoboye iki gikorwa
Karugarama Lionel uyobora Diaspora nyarwanda mu Mujyi wa Namur
Iki gikorwa cyatanzwemo ibiganiro ku buzima bwo mu mutwe byatanzwe na Umutoni Rwampungu Annick na Rwayitare Jacqueline
Innocent Mugwaneza, waririmbye indirimbo zo kwibuka

Amafoto: Jessica Rutayisire & Emmy Uwimana

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .