Miss Amanda Akaliza w’imyaka 29, wabaye Igisonga cya mbere cya Miss Rwanda mu 2021, aherutse gukorere ubukwe mu Bufaransa ariko imihango yo gusaba irembo, gusaba umugeni, gukwa no gusezerana mu mategeko yabereye mu Rwanda, naho Gusezerana no Gutwikurura bibera mu Bufaransa .
We n’umukunzi we Jonas Rivery w’imyaka 37 ukomoka mu Bufaransa mu Mujyi wa Chinon, bafashe icyemezo cyo gukora ubushakashatsi bw’uko ubukwe bwakorwaga hambere mu Rwanda, kugira ngo bazabe ari ko bakora ubukwe bwabo.
Ubu bushakashatsi bwakozwe, buzatuma n’abandi bamenya amateka y’aho bakomoka nk’Abanyarwanda kuko burya ubukwe ni amateka menshi ahurira mu mugenzo umwe ari na yo mpamvu bufata umwanya muremure.
Ibi kandi babikoze bifuza no kwereka umuryango wa Jonas utuye mu Bufaransa uko gusaba no gukwa byagendaga kuva kera mu muco w’uRwanda.
Mu kiganiro IGIHE yagiranye n’ababyeyi ba Miss Akaliza, Ambasaderi Umutoni Christine na ACP (Rtd) Jimmy Hodari, bavuze ko “Umwana wacu Akaliza n’umusore bakundanaga icyo gihe ariko ubu akaba yarabaye umugabo we, Jonas Rivery, begereye Umuhanzi Malayika Uwamahoro n’Itorero Inganzongali, bafatanya gukora ubushakashatsi bujyanye n’uko ubukwe bwakorwaga mu Rwanda rwo hambere, babiva inyuma rwose uko byagendaga, ibikoresho byakoreshwaga, uburyo byakoreshwaga, gusaba, gukwa, gutwikurura n’indi migenzo ijyana na byo yose.”
Akaliza kandi yari yabanje kubigeza ku babyeyi be, Amb. Umutoni Nyinamumwami Christine na ACP (Rtd) Jimmy Hodari, ko ashaka gukora umuhango wo gusaba bijyanye n’umuco nyarwanda, uko byakorwaga hambere. Ababyeyi babyakiriye neza, babagira inama yo gukomeza ubushakashatsi no kubaza abakuru.
Nyuma y’igihe ubushakashatsi bukorwa Ababyeyi bakuru babanje kureba mu byo bagezeho, bagenzura ko ari ukuri, maze babaha uburenganzira ko babikoresha.
Nk’uko byagendaga ko Umukobwa iwabo w’umuhungu bamaraga guhabwa Irembo habaga kumvikana igihe bazajya gusaba umugeni, ni ko byagenze ku miryango yombi.
Ikindi banasabye ko abatumirwa bose bazaba bambaye Kinyarwanda cyangwa kinyafurika (Made in Rwanda/Made in Africa).
Umuhango wo gusaba umugeni …
Mu gusaba umugeni, abakwe bagiye mu rugo rw’umuryango wa ACP (Rtd) Jimmy Hodari wakira uwa Christophe Rivery , maze imigenzo yose ikorwa nk’uko byakorwa kera aho basabishaka inzoga za Kinyarwanda nk’inturire, inkangaza n’izindi, n’Ikigage cyo guha abana, n’imitobe. Ibi byose bigakorwa mu buryo bujyanye n’imigenzereze y’uko byakorwaga neza neza hambere bya kinyarwanda. Umuco barawucengeye kugeza ubwo inzoga zanywerewe mu gacuma n’umuheha ndetswe no mu kibindi. Amafunguro bayatangiye mu nkono za kinyarwanda.
Bakoze imitako yose ya kinyarwanda, berekana uko urugo rwa kinyarwanda rwari rumeze, aho abageni bari bicaye, berekana inyegamo, uruhimbi n’ibindi, habaho gutarama n’ intore zirahamiriza ndetse Jonas na Amanda bajyamo na bo barabyina. Jonas yagize n’umwanya wo gutozwa guhamiriza mu Nganzongali mbere yuko ubukwe butaha.
Habayeho kuvuga imisango bisanzwe, abakobwa barahita bambaye inshabure, abandi basokoje amasunzu, bakina mu mbuga, baririmba ‘nimuberwe-bakobwa..,’ ‘Umunezero’ n’izindi. Hanze abasore basimbutse urukiramende, barabuguza, basarura amasaka, bakora imirimo isanzwe y’urugo rwa kinyarwanda nko kuragira inka no gukama n’ibindi.
Nk’uko bigenda mu misango y’ubukwe mbere yo gutanga umugeni babanje kubaza ba nyinawabo bamuranze bavuga ko kwa Jonas nta makemwa ahari, baza no kubaza ba Nyirasenge, babanza kumwimana baza kugeraho baramutanga, impande zombi bavuza impundu, hanyuma umugeni aratangwa hanyuma arakobwa.
Mu bushakashatsi abageni bakoze basanze inka nziza zo ku rwego rwo hejuru zari Inyambo, ni uko Jonas ati “mukanshakira Inyambo zo gukwa”
Ku bw’amahirwe Rutinywa Rugeyo, ufite amashyo yazo Kaniga i Byumba, ahahoze ari ku cyicaro cya Radiyo Muhabura, abaha inyambo 12, harimo izo kumurika n’izindi zo gukwa, bamaze guhitamo nk’uko bigenda bavuze amazina y’inka (yavuzwe n’abagabo n’abagore), ibyo byose bikorerwa hanze mu busitani kuri Intare Arena i Rusororo.
Gukwa birangiye Abasaza basaba ko umukwe yaza bakamureba, hanyuma basaba ko n’umugeni asohoka, ba nyirasenge na ba nyinawabo baza bamushagaye. Yaherekejwe kandi na basaza be na mukuru we wari umushyingira.
Umukwe mukuru aramwerekana, na ho Akaliza yambika umukunzi we Jonas urunigi rw’urukundo n’ingofero y’ubutware, amuha n’igitabo cyanditsemo amateka y’inyambo. Jonas na we yambika umugore we urugoli amuha ubwatsi bw’inka n’igishushanyo cy’Inyambo (ntabwo yamuhaye indabo nk’iby’ubu) kuko bwari ugusaba bitavangamo ibyavomwe imahanga.
Abageni bahaye ababyeyi impano…
ACP (Rtd) Jimmy Hodari se wa Amanda bamuhaye Icumu n’Ingabo, bamushimira ko yitangiye igihugu mu rugamba rwo kubohora u Rwanda no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, nyina Ambasaderi Umutoni Christina Nyinawumwami bamuhaye ishusho (Tableau) y’Intare yanditseho ngo “Mwaduhaye umurage mwiza w’ubwitange, urukundo, ishyaka n’ubutwari, turashima."
Umubyeyi wa Jonas bamuhaye Igisoro, nk’umukino wo kubuguzagahuza nk’ikimenyetso cya gahuzamiryango, nyina wa Jonas bamuha igisabo,
Imisango ihumuje abasaza bo mu Bufaransa basabye ko umuryango kuzabahekera, bumvikana umunsi, bajya gusohoza ubutumwa.
Amb. Umutoni yagize ati “ikintu cyashimishije abantu abantu cyane ni ukubona ibi byarakozwe n’abana b’urubyiruko bakuriye muri Diaspora nka Amanda.”
Mbere y’ibi kandi ikindi cyashimishije abazi uyu mukobwa ni uko yitabiriye irushanwa rya Nyampinga avuye muri diapora abyitwaramo neza nubwo bitari byoroshye kugeza abaye igisonga cya mbere.
Yavuze ko umushinga we ari ukwifatanya n’abandi bagafasha mu byerekeye ubuzima bwo mu mutwe ndetse yawushyize mu bikorwa binyuze mu muryango yashinze witwa “Humeka”
Akaliza kandi yasabye umugabo we ko bazatura mu mu Rwanda, kandi Jonas yarabimwemereye ndetse ubu batuye i Kigali, mu Rwanda.
Tariki ya 6 Nzeri ni bwo hakozwe ubukwe busoza habaho no gutwikurura byose bibera mu karere ka Jonas yavukiyemo bita Chinon gaherereye mu ntara ya Centre-Val – Loire mu gice cyo hagati y’Uburengerazuba bw’u Bufaransa. Mu ngengero z’Umugezi wa Vienne hafi y’Umugezi wa Loire.
Aha ho ubukwe bwakozwe mu buryo bw’ umuco w’Abafaransa kuko ari bo bari bahekewe, bisozwa no gutwikurura bya kinyarwanda.
Mu Kiganiro na IGIHE, Miss Amanda Akaliza yagarutse ku bikorwa yakoze nyuma yo kuba Igisonga cya Mbere cya Nyampinga w’u Rwanda n’icyo byamumariye.
Yagize ati "Uretse kuba Umujyanama ku bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe mu Rwanda nkaba ndetse n’umujyanama mu guteza imbere urubyiruko nkaba naranashinze nkanayobora Umuryango “Humeka”, Umuryango uyobowe n’urubyiruko ushyigikira imibereho myiza y’ubuzima bwo mu mutwe, kandi nkora mu bujyanama mu by’amarangamutima mu ishuri ryigenga i Kigali."
"Ikintu gikomeye cyanteye imbaraga ni igihe natsindiye umwanya wa mbere wunganira Nyampinga w’u Rwanda 2021, ni urubuga rwampaye imbaraga zo gukora byinshi no gushishikariza urubyiruko mukwigirira ikizere no kwiyubaka."
Amafoto yaranze ubukwe mu Bufaransa
Amafoto yaranze gutwikurura mu Bufaransa
Amafoto yaranze gusezerana mu mategeko mu Rwanda
Amafoto yaranze Gusaba no gukwa mu Rwanda
Amafoto yerekana uko ubu bukwe bwateguwe kinyarwanda



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!