00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rwitabiriye imurikagurisha ry’ubukerarugendo mu Bwongereza

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 5 November 2025 saa 07:53
Yasuwe :

U Rwanda rwitabiriye Imurikagurisha Mpuzamahanga ry’Ubukerarugendo riri kubera i Londres mu Bwongereza, aho rumurikira abaryitabiriye umwihariko w’ubukerarugendo bwarwo n’ibyiza nyaburanga birutatse.

Iri murikagurisha ngarukamwaka ryiswe “World Travel Market” ribera i Londres mu Bwongereza ryatangiye ku wa 4 Ugushyingo, rizasozwa ku wa 6 Ugushyingo 2025.

Mu imurikagurisha ry’uyu mwaka u Rwanda ruhagarariwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), Ambasade y’u Rwanda mu Bwongereza, Sosiyete Nyarwanda ikora ubwikorezi bwo mu kirere RwandAir n’ibigo bitandukanye bicuruza serivisi z’ubukerarugendo.

Mu bigo byavuye mu Rwanda harimo Primates Safaris, Hermosa Life Tours, Wilderness, Blue Monkey Tours, Triple Legacy Travels, Kings Safaris na Wildlife Tours.

Biteganyijwe ko muri iyi minsi itatu abahagarariye u Rwanda bazitabira inama zitandukanye zigamije kumenyekanisha mu mahanga ubukerarugendo bw’igihugu.

Iri murikagurisha ni urubuga rukomeye ruhuza abakora ibijyanye n’ubukerarugendo, ngo bakorane, baganire no ku iterambere ryabwo.

World Travel Market (WTM) yatangiye mu 1980, icyo gihe yaberaga mu nyubako ikorerwamo ibikorwa by’imurikagurisha ya Olympia mbere y’uko yimurirwa muri Earl’s Court mu 1992, ubu ikaba ibera muri ExcCel London kuva mu 2002.

Yitabirwa nibura buri mwaka n’abayobozi bakuru ibihumbi 46 bo mu nzego zifitanye isano n’ubukerarugendo, abaminisitiri n’abahagarariye ibitangazamakuru mpuzamahanga.

Mu 2024, Urwego rw’Ubukerarugendo rwinjirije u Rwanda miliyoni 647$.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages