Uyu mwaka iri murikabikorwa ryatangiye ku 1 Ukuboza rikazarangira ku wa 4 Ukuboza 2025. Rihuza ibigo bikomeye mu rwego rw’ubukerarugendo mu bihugu bitandukanye, inzobere mu by’ubukerarugendo n’abakora muri urwo rwego ndetse n’itangazamakuru.
Muri iri murikabikorwa u Rwanda rwitabiriye ku nshuro ya cyenda ruhagarariwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) ndetse n’ibigo bikora mu rwego rw’ubukerarugendo, birimo Blue Monkey Tours , Primate Safaris , Luxe Horizons, Pure Africa Tours, Inzozi Tours & Travels, Wilderness/Thousand Hills, Uber Luxe Safaris, Palast Tours and Travels, Pinnacle Kigali na Volcanoes Safaris.
Intego y’abahagarariye u Rwanda ni ukugaragaza ahantu nyaburanga hatandukanye igihugu gifite, ndetse bakarushaho kuzamura izina ryarwo ku ruhando mpuzamahanga.
Ku munsi wa mbere w’iri murikabikorwa, ibi bigo byose hamwe byakiriye abantu barenga 150 babisuye, hiyongeraho inama zitandukanye RDB ikorana n’itangazamakuru n’abandi.
U Rwanda kandi rwiteguye kubyaza umusaruro abarenga 2000 bafite ubumenyi buhambaye mu bijyanye n’ubukerarugendo buhanitse, bitabiriye iri murikabikorwa ngarukamwaka.
ILTM-Cannes ihuza abaguzi, abagurisha n’abafatanyabikorwa mu bijyanye n’ubukerarugendo bwo ku rwego rwo hejuru. Yitabirwa n’abaturutse mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika, Aziya, Amerika y’Epfo, Cannes, iby’Abarabu n’u Bushinwa.
🎥𝐀𝐌𝐀𝐒𝐇𝐔𝐒𝐇𝐎🎥
Ibyaranze umunsi wa kabiri w’imurikabikorwa mpuzamahanga ngarukamwaka mu bukerarugendo rizwi nka “International Luxury Travel Market (ILTM)” i Cannes.
Ryitabiriwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) n’abahagarariye ibigo bitandukanye bikora ibijyanye… pic.twitter.com/FmBGXsPr24
— IGIHE (@IGIHE) December 3, 2025
Amwe mu mafoto yaranze umugoroba wa tariki ya 1 Ukuboza 2025 ubwo iki gikorwa cyafungurwa k’umugaragaro
Amafoto y’umunsi wa kabiri, agaragaza Stand y’u Rwanda uko yakira abafatanya bikorwa



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!