00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rwashimye umusanzu wa Pakistan mu guhosha intambara ya Amerika na Iran

Yanditswe na IGIHE
Kuya 6 July 2026 saa 02:15
Yasuwe :

Mu muhango wo kwizihiza Umunsi wo Kwibohora k’u Rwanda ku nshuro ya 32, wabereye i Islamabad muri Pakistan, u Rwanda rwashimye uruhare rw’iki gihugu mu biganiro byo guhosha amakimbirane hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Iran.

Uruhare rwa Pakistan mu biganiro bya Amerika na Iran rwagarutsweho na Ambasaderi w’u Rwanda muri iki gihugu, Fatou Harerimana.

Amb. Harerimana yashimiye Leta ya Pakistan ku musanzu wayo w’ingenzi mu kugera ku musaruro w’amahoro hagati ya Iran na Amerika.

Ati “Mbere yo kugaruka ku mubano hagati ya Pakistan n’u Rwanda, ndashaka gukoresha aya mahirwe mu gushimira Guverinoma ya Pakistan ku ntambwe ikomeye yatewe yo guhuza Iran na Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuva ku biganiro bya Islamabad kugeza ku gusinya amasezerano.”

Pakistan yagize uruhare rukomeye kugira ngo Amerika na Iran bishyire umukono ku masezerano y’ibanze akubiyemo ingingo 14, nyuma y’intambara yatangiye ku wa 28 Mata 2026.

Urugendo rw’ubuhuza rwatangiriye mu biganiro byabereye Islamabad kugeza kuri aya masezerano yumvikanweho mu Busuwisi.

Amb. Harerimana yakomeje agaragaza ko u Rwanda na Pakistan bifitanye umubano ukomeye ushingiye ku bufatanye mu nzego zitandukanye, ndetse ko u Rwanda rwifuza gukomeza kuwagura no kuwateza imbere kurushaho.

Ati “U Rwanda na Pakistan bifite umubano w’ubucuti hagati yabyo nk’ibihugu ndetse no muri gahunda zitandukanye bihuriramo n’ibindi bihugu, ukomoka ku bihe by’amateka bisa dusangiye ndetse n’ibibazo by’umutekano muke bikomoka mu bihugu by’abaturanyi.”

Uyu muhango w’Umunsi wo Kwibohora wateguwe na Ambasade y’u Rwanda Islamabad, witabirwa n’abayobozi batandukanye barimo abadipolomate, abanyapolitiki n’abandi bashyitsi bo mu nzego zitandukanye.

Amb. Harerimana yagaragaje ko nyuma y’imyaka 32 u Rwanda rwibohoye rumaze kugera kuri byinshi.

Ati “Biturutse ku gukora cyane, kugira intego n’ubuyobozi bufite Icyerekezo bwa FPR burangajwe imbere na Nyakubahwa Paul Kagame, u Rwanda uyu munsi rwagize impinduka zikomeye nk’irembo rya Afurika, rubikesha kudacogora, guhanga ibishya no kwiyemeza mu nzego zitandukanye.”

Ku ruhande rwa Pakistan, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amategeko n’ubutabera, Barrister Aqeel Malik, yavuze ko umubano hagati ya Pakistan n’u Rwanda ukomeje gutera imbere mu nzego zitandukanye.

Yongeyeho ko Umunsi wo Kwibohora k’u Rwanda ari ikimenyetso cy’iherezo rya Jenoside yakorewe Abatutsi no kugaruka kw’amahoro n’umutekano mu gihugu.

Amb. Harerimana yashimiye Leta ya Pakistan ku musanzu wayo w’ingenzi mu kugera ku musaruro w’amahoro hagati ya Iran na Amerika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages