00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rwafunguriwe amarembo y’isoko rishya rya kawa n’icyayi i Marrakech

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 8 December 2025 saa 08:44
Yasuwe :

U Rwanda rwahawe umwanya w’icyubahiro mu itangizwa ry’imurikagurisha rya ’Marrakech Coffee & Tea Festival’ muri Maroc ribaye ku nshuro ya mbere, aba amahirwe ku bashoramari bo mu Rwanda yo kwerekana ubwiza bwa kawa n’icyayi by’u Rwanda ku ruhando mpuzamahanga.

Uyu muhango watangijwe ku wa 6 Ukuboza 2025. Ni umunsi wayobowe na Minisitiri w’Ibikorwaremezo n’Amazi wa Maroc, Nizar Baraka, hamwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Maroc, Umutoni Shakilla.

Abacuruzi b’Abanyarwanda 16, berekanye kawa n’icyayi by’u Rwanda yamamaye ku rwego mpuzamahanga kubera umwimerere n’uburyohe bwayo.

Robinah Uwera, ushinzwe Imenyekanishabikorwa mu Rwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, yatangaje ko ibiganiro bya mbere byagenze neza, aho abacuruzi b’Abanyarwanda bagiranye ibiganiro n’abashoramari byizeza intambwe nshya mu mikoranire.

Ni mu gihe u Rwanda rukomeje kuzamura amafaranga rwinjiza mu byoherezwa mu mahanga.

Icyayi cyinjije miliyoni 114,88 $ mu 2023/2024, kikazamukaho 7,1% ugereranyije n’umwaka wari wabanje. Kawa yo yinjije miliyoni 116,1 $ mu 2024/2025, izamuka rya 47,4%. NAEB yiteze ko uyu mwaka kawa izinjiza miliyoni 192 $, bigizwemo uruhare no kohereza hanze toni zigerera ku 32.000.

Umuyobozi Mukuru wa NAEB, Claude Bizimana, yagaragaje ko u Rwanda rufatwa nk’icyitegererezo ku rwego mpuzamahanga.

Yagize ati “U Rwanda ruzwi ku rwego rw’Isi kubera kawa y’ubwoko bwa Arabica Bourbon yera ku misozi miremire, izwiho uburyohe n’ubwiza bwihariye.”

Mu Rwanda habarurwa abahinzi ba kawa barenga 400.000, buri wese afite ibiti bigera ku 300.

Mu rwego rwo kuzuza ibyo isoko ry’abaguzi bihariye rishaka, u Rwanda rwashyize imbere uburyo butandukanye bwo gutunganya kawa.

Bizimana yongeyeho ko icyayi cy’u Rwanda na cyo gikomeje kuba icy’imbere mu maguriro mpuzamahanga: CTC, orthodox n’icyatsi (green tea).

Ati “Icyayi cy’u Rwanda kiri mu byiza ku isoko mpuzamahanga, kandi turifuza ko kigera no mu isoko rya Maroc rifata neza ibicuruzwa byisumbuye.”

PSF ibona iri murika rya Marrakech nk’iryo kwinjiza u Rwanda ku isoko riri gutera imbere mu rwego rw’ibiribwa n’ibinyobwa.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa (COO) wa PSF, Faustin Karasira, yavuze ko ibigo by’u Rwanda byiteguye kongera ubufatanye:

Yagize ati “Isoko rya Maroc ryakiriye ibicuruzwa byacu neza. Tubona amahirwe menshi yo gufatanya na CCISM ya Marrakech mu kongera ibikorwa by’ubucuruzi no kubaka iterambere rirambye.”

PSF yemeje ko ibiganiro na CCISM bizakomeza, birimo ingendo z’ubucuruzi zihuza impande zombi n’ibiganiro ku kwagura isoko.

Ku bacuruzi b’Abanyarwanda, iri murika ni uburyo bwo kwagura imiyoboro yo gucuruza, gushaka abaguzi, gushora imari hamwe n’ibindi, no kumenya neza ibisabwa n’isoko ryo muri Maroc.

Karasira yagize ati “Ntitwaje gusa kwerekana ibicuruzwa, twaje kubaka imikoranire. Maroc yaduhaye ikaze kandi dufite icyizere ko ibiganiro bigiye kubyara ubucuruzi bufatika.”

U Rwanda rwahawe urubuga rwo gushimangira ubufatanye, gukurura abaguzi, no kugirana amasezerano y’iyoherezwa mu mahanga n’itunganywa ry’umusaruro.

U Rwanda rwafunguriwe amarembo y'isoko rishya rya kawa n'icyayi i Marrakech
Minisitiri w’Ibikorwaremezo n’Amazi wa Maroc, Nizar Baraka na Robinah Uwera wa RDB
Gufungura ku mugaragaro iri murika byayobowe na Minisitiri w’Ibikorwaremezo n’Amazi wa Maroc, Nizar Baraka, hamwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Maroc, Umutoni Shakilla
Abantu bari benshi basura 'stand' y'u Rwanda basobanurirwa umwihariko w'ubwiza bw'icyayi na kawa by'u Rwanda
Umuyobozi wa NAEB aganira n'umunyamakuru wa IGIHE

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages