00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bwongereza: Hubatswe urwibutso rwa Jenoside ruzigisha amateka

Yanditswe na

Emma-Marie Umurerwa

Kuya 15 April 2015 saa 07:31
Yasuwe :

Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda baba mu gihugu cy’u Bwongereza bahuriye mu mujyi wa Plymouth ahashyizwe ibuye ry’urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Iki gikorwa cyabaye tariki ya 11 Mata 2015 mu gihe abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bari mu gihe cy’iminsi 100 yahariwe kwibuka ku nshuro ya 21 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Pastor Osee Ntavuka wacitse ku icumu rya Jenoside, umwe mu banyarwanda wagize uruhare mu iyubakwa ry’uru rwibutso, akaba n’ Umuyobozi mukuru w’umuryango “All Nations Ministries” ukorera mu mujyi wa Plymouth UK, afatanije n’ubuyobozi bw’uwo mujyi, nibo bemeranije ko urwo rwibutso rwakubakwa aho abantu benshi bahurira ndetse n’abanyeshuri bakajya bahaza kuhigira amateka y’ibyabaye mu Rwanda.

Igikorwa cyo gutaha urwo rwibutso kikaba cyarayobowe n’umuyobozi wa Plymouth Councilor Michael Fox, Ambassador Williams Nkurunziza uhagarariye u Rwanda mu Bwongereza n’abanyarwanda bavuye mu bice bitandukanye by’icyo gihugu.

Abanyarwanda n'inshuti z'u Rwanda baje kwibuka
Ahubatse urwibutso rwa Rwanda Plymouth
Jean Bosco Ngabonziza umwe mu barokotse Jenoside atanga ubuhamya

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages