Iki gikorwa cyabaye tariki ya 11 Mata 2015 mu gihe abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bari mu gihe cy’iminsi 100 yahariwe kwibuka ku nshuro ya 21 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Pastor Osee Ntavuka wacitse ku icumu rya Jenoside, umwe mu banyarwanda wagize uruhare mu iyubakwa ry’uru rwibutso, akaba n’ Umuyobozi mukuru w’umuryango “All Nations Ministries” ukorera mu mujyi wa Plymouth UK, afatanije n’ubuyobozi bw’uwo mujyi, nibo bemeranije ko urwo rwibutso rwakubakwa aho abantu benshi bahurira ndetse n’abanyeshuri bakajya bahaza kuhigira amateka y’ibyabaye mu Rwanda.
Igikorwa cyo gutaha urwo rwibutso kikaba cyarayobowe n’umuyobozi wa Plymouth Councilor Michael Fox, Ambassador Williams Nkurunziza uhagarariye u Rwanda mu Bwongereza n’abanyarwanda bavuye mu bice bitandukanye by’icyo gihugu.



















TANGA IGITEKEREZO