Uyu mwiherero watumiwemo Ambasaderi Johnston Busingye uhagarariye u Rwanda mu Bwongereza, waranzwe n’ibiganiro bitandukanye, aho buri muyobozi w’umuryango yahawe ijambo, atanga ibitekerezo byubaka.
Ambasaderi Busingye yagize ati “Abanyarwanda bageze kure mu myumvire yo kwiyubaka, barahura ukanezezwa no kumva baganira uko bakwiteza imbere no gushora imari mu gihugu, ukumva bavuga ibintu bifatika, nta guta umwanya.”
Ambasaderi Busingye yasobanuriye IGIHE ko muri uyu mwiherero, Abanyarwanda bibanze ku cyerekezo cy’u Rwanda kijyanye n’iterambere, baganira ku buryo bakigeraho binyuze mu guteza imbere ishoramari n’ubucuruzi.
Yagize ati “Twagarutse ku cyerekezo cy’igihugu cyacu kijyanye n’iterambere kuko ibyo twaganiriye birimo iterambere, ishoramari, ubucuruzi, amafaranga Abanyarwanda bohereza mu Rwanda, uburyo abantu batanga umusanzu mu kubaka ibijyanye n’imyuga itandukanye, ubumwe bw’Abanyarwanda n’izindi ngingo nk’izo zikomeye”
Jabo Butera uyobora NARC-UK yashimye cyane umusanzu Abanyarwanda batuye hirya no hino mu Bwongereza bemeye ubutumire bwo guhurira mu kiganiro mu mujyi wa Brighton.
Yagize ati “Ndashimira cyane Abanyarwanda batuye mu Bwongereza hirya no hino bigomwe impera z’icyumweru mu miryango yabo, bakaza kugira ngo duhure, tuganire kandi dusabane”.
Umuryango NARC-UK umaze imyaka icyenda ukorera mu Bwongereza, aho mu mwaka utaha uzaba wizihiza isabukuru y’imyaka 10 ubayeho ndetse wishimira ibyo wagezeho.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!