00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Busuwisi: Abanyarwanda bizihije umunsi w’Intwari, basabwa kurwanya abapfobya Jenoside

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 8 February 2026 saa 10:57
Yasuwe :

Abanyarwanda n’inshuti zabo baba mu Busuwisi bizihije Umunsi w’Intwari z’u Rwanda, abitabiriye basabwa guharanira ukuri, kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside no guhangana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Byabereye i Genève muri iki gihugu cyo mu Burayi bwo Hagati, ku wa 7 Gashyantare 2025.

Umuyobozi w’Abanyarwanda baba mu Busuwisi, Yves Cyaka, yagarutse ku mumaro w’ubumwe bw’Abanyarwanda, asaba ko hagati y’abato n’abakuru habaho ibiganiro byubaka ndetse bagafatanya mu kubungabunga ubudasa bw’u Rwanda, guhererenya indangagaciro ari na ko bagira uruhare mu iterambere ry’u Rwanda.

Eric Nyiligira uri mu Banyarwanda baba mu Busuwisi, yagejeje ku bitabiriye ikiganiro kigaruka ku guhuza urugendo rw’u Rwanda mu iterambere n’inshingano Abanyarwanda bafite uyu munsi.

Yagarutse ku buryo ubumwe bwakomeje kuba izingiro ry’ubudaheranwa bw’u Rwanda, ko ubutwari bw’ubu bugaragarizwa mu kugira inshingano zo kugira uruhare mu iterambere ry’u Rwanda, kwiyemeza no guhozaho, ababa muri Diaspora badasigaye.

Muri iki gikorwa hanabaye ibiganiro cyari gifite insanganyamatsiko igaruka ku buryo ubutwari n’ubumwe bw’Abanyarwanda byabaye umusingi w’iterambere. Ni ikiganiro cyayobowe na Josiane Aboniyo Kennedy.

Cyahuje urubyiruko rubarizwa mu bice bitandukanye ariko rwose ruhuriye ku kuba rubarizwa mu muryango w’Abanyarwanda baba mu mahanga.

Michael Tshondo wakigizemo uruhare yavuze ko ubudasa bugerwaho binyuze mu guhererekanya indangagaciro. Ni mu gihe Clarisse Iradukunda yavuze ko ubumwe, inshingano no gukora, ari ingangaciro zigishwa ndetse zigahererekanywa kuri bose binyuze mu myitwarire iboneye y’uzifite.

Ntare Cesar yavuze ko ubutwari ari uguhozaho, hashingiwe ku bunyangamugayo, gufata inshingano no kwiyemeza kuzishyira mu bikorwa. Yagaragaje ko ari indangagaciro zikwiye kuranga n’ababa mu mahanga.

Angèle-Marie Habiyakare we yavuze ko uburere mboneragihugu ari bwo butwari bukenewe uyu munsi, agaragaza ko bugaragarizwa mu birimo kudacika intege no gukorera hamwe.

Ambasaderi Urujeni Bakuramutsa uhagarariye u Rwanda muri Loni no mu yindi miryango mpuzamahanga iherereye i Genève mu Busuwisi, yashimye umuhati w’urubyiruko rw’u Rwanda cyane cyane uruba mu mahanga, arusaba kwigira ku budasa bw’u Rwanda mu bijyanye n’umurava no kubazwa inshingano.

Ati “Abari urubyiruko mu ngabo zahoze ari iza RPA, bahagurutse bakarwanya ivangura ndetse bagahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, byatumye u Rwanda rubohorwa, bakwiriye kuba urugero rwiza rwo kwigiraho.”

Amb Bakuramutsa yavuze ko imbaraga z’ababohoye u Rwanda zaturutse ku birimo umuhate wo guharanira ubutabera, agaragaza ko ubwo budasa bukigaragara.

Ati “Biduhamagarira ku guharanira ukuri, agaciro k’ikiremwamuntu ndetse n’indangagaciro zacu. Ubutwari ni uguhaguruka ukarwanya imvugo z’urwango, ingengabitekerezo ya Jenoside, guhakana Jenoside cyane cyane muri ibi bihe ikoranabuhanga rikataje.”

Ibi birori kandi byaranzwemo n’ibikorwa byo kwimakaza umuco, aho Itorero Urunana ry’Abanyarwanda baba mu Busuwisi ryasusurukike abitabiriye mu mbyino gakondo.

Abitabiriye ibi birori kandi bibukijwe uburyo bakwiriye kwita ku Kinyarwanda nk’ipfundo ry’ubumwe no kugaragaza umwihariko w’Abanyarwanda cyane cyane ku rubyiruko rw’ababa mu mahanga.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages