Muri iki gikorwa cyabereye mu Mujyi wa La Haye cyitabirwa n’Abanyarwanda n’inshuti zabo baturutse mu bice bitandukanye by’i Burayi barimo Umuyobozi wungirije wa La Haye, Saskia Bruines, Umuyobozi Mukuru w’ubutwererane mpuzamahanga muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Buholandi, Kitty Van der Heijden n’abandi banyacyubahiro.
Ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi, Amb. Olivier Nduhungirehe, yibukije Isi igihombo u Rwanda rwagize mu gihe habaga Jenoside yakorewe Abatutsi, asaba urubyiruko kurushaho guhashya abagikomeje guhembera ingengabitekerezo yayo, abayipfobya n’abayihakana cyane cyane ababikora bifashishije ikoranabuhanga.
Yagize ati" Icyo narusaba, ni uko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, bashyira imbaraga mu rugamba rwo guhashya abahakana n’abapfobya Jenoside kuko kuyihakana no kuyipfobya ntabwo ari ugupfa kuvuga nk’uko ubyumva nk’uko bamwe bihisha inyuma y’ubwisanzure mu kuvuga ibyo bashaka."
"Uhakana Jenoside aba ari umugome, aba atoneka abayirokotse kandi aba yitegura no kuzayisubira. Urubyiruko rero cyane cyane abatuye mu mahanga n’abakoresha imbuga nkoranyambaga bose badufashe dukomeze duhashye abapfobya n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi."
Umuyobozi w’Umuryango Ibuka mu Buholande, Christine Safari yasabye ko hakongerwa imbaraga mu kurwanya ipfobya rya Jenoside, kwihutisha imanza z’abakoze Jenoside no guhabwa aho kubaka Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi.
Umuyobozi wungirije wa La Haye, Saskia Bruines, yijeje Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ko bazakomeza kubaba hafi mu gushyigikira ubutabera hahanwa abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yagize ati" Turishimira ko uyu ari Umujyi w’igisobanuro ku butabera mpuzamahanga akaba ari ho hari n’Icyicaro cy’Urukiko rishinzwe gukurikirana abakoze jenoside, tuzakomeza gushyigikira ubutabera bugamije guhana abayigizemo uruhare."
Yakomeje asaba amahanga guhana abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ati “Turasaba Leta n’amahanga ko bashyira imbaraga mu kurwanya abantu bagifata umwanya bagahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, turasaba kandi ko imanza z’abakoze Jenoside zitaracibwa zakwihutishwa ndetse Leta y’u Buholandi igashyiraho itegeko rihana abapfobya Jenoside. Turabibutsa ko twasabye uruhushya rwo kubaka Urwibutso ubu turategereje igisubizo cyiza."
Mu Buholandi bibutse ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi bahuriye hamwe nyuma y’uko icyorezo cya Covid-19 kigenje make kuko mu myaka ibiri ishize byagiye bigorana kuko Isi yose yari ikiri guhangana nacyo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!